Twahirwa urembye kubera uburwayi bw’impyiko arasaba ubufasha ngo abashe kubaho

Umusore w’imyaka 23 arasaba abagiraneza kumufasha kwishyura servisi yo kuyungurura impyiko, kuko uwamufashaga kwivuza avuga ko ubushobozi bwamushiranye.

Twahirwa Aphrodis urwaye impyiko
Twahirwa Aphrodis urwaye impyiko

Twahirwa Aphrodis ukomoka mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yarerwaga na se gusa kuko nyina yapfuye muri 2004.

Ubwo yari arangije umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’i Ruyanza muri 2017, ngo yatangiye kumva acika intege cyane, akabura umwuka ndetse atangira no kubyimba amaguru.

Avuga ko umubyeyi umwe bari basigaranye yabuze amafaranga yo kumusuzumisha uburwayi, ariko agira amahirwe nyirasenge aza kubasura ahita amuzana i Kigali kumuvuza.

Twahirwa yaripimishije kwa muganga basanga arwaye impyiko, akaba adashobora kwihagarika cyangwa gusohora umwanda w’inkari(kuko uyu murimo ukorwa n’impyiko).

Ibi bituma imyanda yakabaye isohoka yivanga n’amaraso mu mubiri, agatangira kubyimba ibirenge no mu maso, akababara ndetse akabura uko ahumeka, ku buryo bimugumyemo iminsi irenze ibiri yahita ashiramo umwuka.

Twahirwa ahora ajya ku bitaro by’i Kanombe inshuro eshatu buri cyumweru bakamuvomamo imyanda(serivisi yitwa Dialyse) kugira ngo adapfa, nyirasenge akamwishyurira amafaranga ibihumbi 285.

Twahirwa agira ati "Ubu nirinda kunywa amazi menshi kugira ngo agahago katuzura vuba kandi ni yo nywa yonyine, ntegekwa kurya inyama z’ifi cyangwa inkoko n’ibirayi byatetswe bibanje gutumbikwa mu mazi mu gihe cy’amasaha atandatu".

Nyirasenge wa Twahirwa yitwa Uwanyirigira Domitriata. Afite umugabo n’abana batanu, baba mu bukode ku Kimironko kandi ngo ni we wenyine ufite akazi koroheje ahemberwa buri kwezi.

Uwanyirigira avuga ko yarinze kugurisha isambu kugira ngo yishyurire mwisengeneza we serivisi ya dialyse ihora imutwara amafaranga arenga 1,140,000 buri kwezi.

Agira ati "Ubu maze amezi ane ntanga akayabo k’amafaranga none yanshiranye, kandi ni jyewe jyenyine ukora, umugabo ni umushomeri, kandi ibi birajyana n’uko abana na bo bakenera amafaranga y’ishuri".

"Ndasaba umuntu wese ufite umutima ukunda kudufasha mu gihe tugitegereje kumujyana mu Buhinde kumubagisha no kumuteramo impyiko nzima".

Mu bana batandatu bavukana na Twahirwa, murumuna we witwa Murengerantwari Fabien w’imyaka 21, ngo yemeye gukurwamo impyiko imwe kugira ngo arengere ubuzima bwa mukuru we.

Minisiteri y’Ubuzima na yo yemeye kwishyurira Twahirwa ikiguzi cy’ubuvuzi mu Buhinde, ariko ngo iracyagirana amasezerano n’ibitaro bizamwakira aherekejwe n’umuganga umukurikirana ndetse na Murengerantwari uzakurwamo impyiko.

Uwanyirigira Domitriata, nyirasenge wa Twahirwa, akomeza avuga ko amafaranga y’urugendo rw’abo bahungu, gufungura no gucumbika na yo ngo agomba kuva ku mufuka we.

Arasaba uwakumva amufitiye impuhwe n’imbabazi ashaka kumufasha, kumuhamagara kuri nimero ya telefone 0788 501 488, cyangwa akamwoherereza ubwo bufasha bw’amafaranga kuri ’Mobile money’.

Ibaruwa ya Twahirwa yasabaga Minisiteri y'ubuzima ubufasha bwo kuvuzwa impyiko
Ibaruwa ya Twahirwa yasabaga Minisiteri y’ubuzima ubufasha bwo kuvuzwa impyiko
Ibaruwa ya Minisiteri y'ubuzima yemerera Twahirwa Aphrodis kuzamuvuriza mu Buhinde
Ibaruwa ya Minisiteri y’ubuzima yemerera Twahirwa Aphrodis kuzamuvuriza mu Buhinde
Icyemezo cy'ibitaro kimenyesha abantu ko Twahirwa Aphrodis arwaye impyiko ku buryo uwashaka kumufasha wese atamugiraho impungenge
Icyemezo cy’ibitaro kimenyesha abantu ko Twahirwa Aphrodis arwaye impyiko ku buryo uwashaka kumufasha wese atamugiraho impungenge
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Afite amafaranga se ngo azaze muhe urupyiko

Fablous yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Afite amafaranga se ngo azaze muhe urupyiko

Fablous yanditse ku itariki ya: 15-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka