Tanzania : Guverineri Paul Makonda yasabye abaturage kwishimira ko nta Covid-19 ikirangwa muri icyo gihugu

Guverineri w’Umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda, yahamagariye abaturage be bose gusohoka bakajya mu mihanda, bagakora umunsi mukuru kuko icyorezo cya Covid-19 nta kikirangwa muri Tanzania.

Paul Makonda
Paul Makonda

Yasabye amaduka acuruza imyenda kugabanya ibiciro kugera kuri 80% kugira ngo abaturage babashe kugura imyenda y;umunsi mukuru.

Abaturage ba Tanzania, batangarije BBC ko bafite impungenge ku magambo yavuzwe na Paul Makonda, kuko ngo muri uwo munsi mukuru abaturage batazatekereza mu guhana intera hagati yabo, ibintu bishobora kwanduza benshi.

Kugeza ubu, nta rundi rwego ruratangaza ko Covid-19 yarangiye muri iki gihugu.

Hashize ukwezi, nta mibare y’abanduye cyangwa abahitanywe na Covid-19 itangazwa na Leta ya Tanzania, ariko Ambassade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania iherutse gutangaza ko ibitaro byinshi bibarizwa mu mujyi wa Dar es Salaam birimo abarwayi benshi ku buryo bamwe babuze aho babaryamisha.

Imibare ya nyuma yerekanaga ko muri Tanzania abagera kuri 509 banduye, naho abagera kuri 21 bishwe na Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka