Tanzania: Abantu umunani bishwe n’icyorezo bikekwa ko ari Marburg

Icyorezo bikekwa ko ari icyatewe na virusi ya Marburg cyageze muri Tanzania mu gace ka Kagera, aho kimaze kwica abantu umunani (8), nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Icyo cyorezo kivugwaho kuba kijya kumera nka Ebola, ngo kigira ubukana bwinshi kuko gihitana abagera kuri 88% mu bacyanduye, kandi cyandura hagati y’abantu n’abandi.

Ikinyamakuru Reuters cyanditse ko OMS yatangaje ko yakiriye raporo yizewe iturutse aho mu Ntara ya Kagera, ivuga ko abarwayi ba mbere bagaragaweho n’iyo virusi, bagaragaye ku itariki 10 Mutarama 2025, bafite ibimenyetso birimo kubabara umutwe, kugira umuriro mwinshi, kubabara umugongo, guhitwa cyane, kuruka amaraso, gucika intege cyane kw’imikaya ndetse no kuva amaraso (external bleeding).

Ibizamini byafashwe ku barwayi babiri muri abo, ngo byahise bijya gupimirwa kuri Laboratwari ya Tanzania kugira ngo byemezwe ko koko ari icyo cyorezo cya Marburg, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe na OMS ku itariki 14 Mutarama 2025.

Icyo cyorezo cya Marburg cyageze muri Tanzania, mu munsi ishize cyagaragaye mu Rwanda, guhera ku itariki 27 Nzeri 2024, cyandurwa n’abantu bagera kuri 66, cyica abantu 15, ariko guhera ku itariki 20 Ukuboza 2024, byemejwe burundu ko icyo cyorezo kitakiri mu Rwanda.

Marburg yandura binyuze mu guhura kw’abantu, mu maraso n’andi matembabuzi avuye ku muntu wayanduye, harimo no kuba umuntu yakwambara imyenda yakozeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka