
Joseph Rukeribuga akuriye ishyirahamwe ‘Stroke Action Rwanda’, mu buhamya bwe avuga ko yafashwe n’iyo ndwara 2016.
Rukeribuga avuga ko yaryamye ari muzima agiye guhindukira biramunanira kubera ko uruhande rumwe rwari rwabaye pararize. Yasabye umugore we kumufasha guhindukira abigeraje biranga ako kanya bahita bihutira kugera kwa muganga.
Ageze ku bitaro bya Roi Faisal bamusuzumye basanga yagize ikibazo cya Stroke bamuha ubufasha baramuvura.
Rukeribuga ntabwo yabashije gukira neza kuko indwara ya stroke yamusigiye ubumuga, agira ibibazo byo kwibagirwa ndetse atakaza ubushobozi bwo gukora uko bisanzwe.
Ageze kwa muganga basanze hari amaraso atagera mu gice kimwe cy’ubwonko, ariko bamuha ubufasha bw’ibanze aroroherwa.
Iyi ndwara impamvu yamufashe yari asanzwe agira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ndetse afite n’uburwayi bwa Diyabete.
Yaje kujya ajya aho bakorera ubugororangingo yahahurira n’abandi bakaganira, agasanga nabo bagize ikibazo cyo kurwara stroke.

Baje kugira igitekerezo cyo kwihuriza hamwe bakaganira bakanatanga ubuhamya kuri iyi ndwara, kugira ngo abantu bakanguke bayimenye ndetse bajye kuyipimisha.
Kwishyira hamwe Rukeribuga avuga ko byatumye basanga mu Rwanda hatabura abantu bagera kuri 100 mu mwaka barwara Stroke, n’ubwo nta bushakashatsi bwimbitse arabikorera.
Ibimenyetso bya stroke ni umunaniro, kurwara umutwe, kugira isereri, muzunga ndetse no kuribwa umutwe.
Murekatete Anny Salama na we yagize ikibazo cya Stroke, yafashwe yagiye mu gihugu cy’u Burundi agira isereri hanyuma yitura hasi, bamuhaye ubutabazi bwihuse ajyeze mu Rwanda basanga yagize ikibazo cya stroke.
Murekatete na we iyi ndwara yamuteye kuba pararize uruhande rumwe, ku buryo ubu nta kandi kazi abasha gukora.
Ati “Ubu simbasha gukora ikintu na kimwe kuko natakaje ubushobozi bwo gukora, iyi ndwara ni mbi cyane”.
Murekatete avuga ko Stroke ari indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.
Dr Mucumbitsi Joseph, inzobere mu kuvura indwara z’umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku ndwara ya stroke bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke bari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y’impfu zahitanye abantu benshi ku Isi, bageze kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 200.
Ikintu cya mbere gitera stroke, Dr Mucumbitsi avuga ko ari igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso yifunze.
Akenshi ni amaraso aturuka ku binure (cholesterol), akagenda ajya ku nkuta z’imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n’ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.
Umunaniro ukabije (stress) nawo waba impamvu ya stroke, urubuga scitechdaiyl.com ruvuga ko ariko indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika kw’imitsi yo mu bwonko.
Kwirinda iyi ndwara ni ugukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda kunywa itabi no kwegerana n’urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n’indeshyo yawe.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse neza iyi ndwara yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari aba ganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe twageregeje kujya kwa miganga ariko ntibigire icyo bitanga nyuma naje kubiharira imana nibwo nahuye numugabo andangira ikigo gikorera mumugi wa kigali baramfasha ubu ndi muzima nawe ubashaka wabahamagara kuti 0783122103
Muraho neza iyo ndwara iragatsindwa yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari aba ganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe Numero yumugabo WAmufashije niyo Wenda namwe yazabafasha +250728853922
Nibyiza mutubwiye abo stroke yasigiye ubumuga .muzanatubwire stroke yo ubndi niki kuko nubu ntitunasobanukiwe nibyo aribyo uburyo ifata,aho ifata ,ikiyitera se nibindi kuroyo ndwara dukeneye kubimenya kbsa
Narwaye stroke kuva 2019 kubera kinésithérapie Ubuntu ni autonome
Iyindwara ndayirwaye yangizeho ingaruka habamukazi nomumuryango ubundi pararize ibumoso ukugurunukuboko
Mwiriwe, stroke muriyi minsi izengereje abantu, nanjye mfite umubyeyi uyirwaye ark ubuna gukira biri kure cyane? Ark ndumva leta yajya idukorera research kuri iyi ndwara kuburyo irecyera guhitana benshi mu Rwanda?? Muzaduhe amakuru yiyo association
Urakoze iyinkuru ningirakamaro cyane.