‘Stroke’ igeze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica benshi mu Rwanda

Impanuka yo gucika kw’imiyoboro y’amaraso ijya mu bwonko (icyo bita Stroke) yageze ku mwanya wa gatatu mu ndwara zica abantu benshi mu Rwanda, yarahoze ari iya karindwi mu mwaka wa 2009 (nk’uko bigaragazwa n’imbonerahamwe y’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC).

U Rwanda rwifatanyije n'isi kwizihiza umunsi wo kurwanya Stroke
U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi wo kurwanya Stroke

Indwara 10 ziza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu guhitana benshi (nk’uko zikurikirana), ni izijyanye n’ubuhumekero, abana bavuka batageze, stroke, igituntu, umutima, impiswi, malaria, SIDA, umwijima, ibikomere biterwa n’impanuka zo mu muhanda hamwe no kuvukana inenge.

Mu Rwanda hamaze gutangizwa umuryango witwa ‘Stroke Action Rwanda’ ushinzwe kurwanya icyo cyago no gukorera ubuvugizi abarokotse n’abashobora guhitanwa na Stroke, ndetse RBC na yo yatangaje ko ‘stroke’ yatangiye gutera impungenge.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François, avuga ko ‘Stroke’ iterwa ahanini na diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François
Umuyobozi muri RBC ushinzwe indwara zitandura, Dr Uwinkindi François

Kwirinda ‘Stroke’ bisaba guca ukubiri n’itabi, inzoga n’umubyibuho ukabije, ndetse no guhora umuntu ajya kwisuzumisha indwara zitandura hamwe no kunywa neza imiti aba yandikiwe na muganga mu gihe yasanze arwaye.

Dr Uwinkindi yagize ati “Muri 2009, Stroke yari ku mwanya wa cyenda mu ndwara zica Abanyarwanda, ariko muri 2019 yaje ari iya gatatu, tutagize icyo dukora rero nk’ubukangurambaga no kwirinda ibiyitera, mu myaka itanu yaza ari iya mbere mu ndwara zihitana Abanyarwanda”.

Dr Uwinkindi avuga ko mu masaha ya mbere umuntu akibona ibimenyetso yagombye kwihutira kwa muganga kugira ngo bamuvure bafunga imitsi ijya mu bwonko butarangirika, kuko nyuma y’igihe gito umurwayi udatabawe ahita apfa.

Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda
Dr Joseph Rukeribuga ahagarariye association yabarwaye indwara ya Stroke mu Rwanda

Mu binyenyetso by’ingenzi bigaragaza ko umuntu afite ‘stroke’ hari ukubabara umutwe ndetse ugahengama, kureba ibicyezicyezi (atakibona neza kandi ibikoba by’amaso byacitse intege), kunegekara k’ukuguru cyangwa ukuboko k’uruhande rumwe, kuba igihande kimwe cyo mu maso kitaringaniye n’ikindi, ndetse no kunanirwa kuvuga neza.

Umuyobozi wa Stroke Action Rwanda (SAR), Joseph Rukeribuga avuga ko abagizweho ingaruka na stroke ubu bafite ubumuga butuma badashobora kwitabira imikino cyangwa kugira imirimo y’imbaraga bakora, ndetse bakaba badashoboye kwigaburira cyangwa kwiyuhagira, kuko ingingo zamugaye zitabasha gushyikira ku mubiri hose.

Rukeribuga ati “Uba ukeneye gufashwa buri kintu cyose, ntushobora kwiyuhagira, nkanjye niyuhagira uruhande rumwe gusa, hari n’abadashobora kweguka ugasanga umuntu agomba kubegura, kubagaburira nk’abana bato”.

Rekuribuga arasaba Leta n’abafatanyabikorwa kubashyiriraho ikigega cy’ingoboka cyabafasha kubona ibibatunga, imiti no kwishyura abantu bashobora kubitaho.

Umva ubuhamya bw’uwarokotse stroke:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

narwaye stroke muri 2021 mfite imyaka 35 kugeza ubu ndacyagendera mu kagare kuko ntabasha kugenda, kuvuga nkaba numvisha ugutwi kumwe kw’iburyo.nafashwe nikubita hasi ngiye muri salon kwiyogoshesha nyuma biza gushira abari aho hamwe nanjye ntitwari tuzi ibimenyetso bya stroke nuko njya kuruhuka bukeye numva nta kibazo na kimwe mfite njya kacyiru hospital kureba icyaba cyaranteye kugwa hasi, ngeze kacyiru babura icyo rwaye ariko ngwa muri coma igihe nkigihari bahita batransfera CHUK na ambulance.Muri CHUK nahamaze ibyumweru bitatu babuze icyo rwaye banga no kumpa transfer mu bindi bitaro.Ntangiye gukomererwa nibwo bampaye transfer nuko umuryango wanjye unjyana i nairobi ,Kenya mu bitaro byitwa nairobi hospital , aho basanze mfite stroke babona ko ari ibidashoboka mu kiganga kuba nyiriho nta miti ya stroke nafashe kuri bo babonaga ari nk’igitangaza. Bampaye imiti ya stroke nza gukanguka basanga narafashe indwara y’ubuhumekero ya pneumonie kubera stroke itaravuwe nkaba narakoreshaga icyuma cyimpa umwuka[ventilator].kubera inwara ya stroke nagize ubumuga bwo kugenda,kuvuga no kumva nkaba narahagaritswe ku kazi nyuma y’amezi 6 na muzehe akagurisha imodoka kugira amvuze.nagishaga inama niba narega CHUK negligence mbaza niba nshobora kuzavuga no kugenda nanone

NDIZIHIWE remy claude yanditse ku itariki ya: 29-10-2023  →  Musubize

Nibande bagize iyi association?

Mubumbyi Joseph yanditse ku itariki ya: 20-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka