Sobanukirwa uko indwara ya ‘Trichomonas’ yandura

Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira umubare munini w’abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Uwanduye tirikomonasi aryaryatwa mu gitsina ku buryo ahora yishimagura
Uwanduye tirikomonasi aryaryatwa mu gitsina ku buryo ahora yishimagura

Iyo ndwara yibasira cyane abagore, gusa n’abagabo barayandura iyo bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abagore bayanduye.

Uko yandura

Trichomonas yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ishobora no kwandurira mu bikoresho by’isuku nka (essuie mains, gants de toilette, indobo, amabase n’ibindi), ishobora no kwandurira kandi mu kwambarana imyenda y’imbere, nk’uko urubuga Journaldesfemmes.fr rubitangazwa.

Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagore

• Mu gitsina havamo ururenda rwinshi rufite ibara rijya kuba icyatsi kandi runuka cyane ( Pertes verdâtres)
• Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika
• Kumva uburyaryate no kwishimagura mu gitsina
• Kubangamirwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina
• Kumva ububabare bwinshi mu kiziba cy’inda

Ibimenyetso bya Trichomonas ku bagabo

• Guhisha no kumva ububabare ku mutwe w’igitsina
• Guhisha no kumva ububabare ku dusabo tw’intanga
• Kumva ububabare mu gihe cyo kwihagarika no kuzana ururenda kuri bamwe.

Ibyo bimenyetso akenshi birijyana hagati y’iminsi 5 na 28 ku bagore, ariko iyo bigiye ukibwira ko indwara yikijije utarigeze uyivuza neza uba wikururira ibyago bikurikira:

• Ku mugore utwite ingobyi y’umwana ishobora gufunguka bityo agakuramo inda.
• Iyo umwana avutse ayivukanye aba afite ibyago byo kutageza imyaka 5 mu gihe atavuwe.
• Umugore ufite iyi ndwara ahorana udusebe mu gitsina bityo kwandura SIDA bikoroha.

Uko Indwara ya Trichomonas isuzumwa

Iyo ndwara ipimirwa kwa muganga aho bapima inkari muri mikorosikopi, cyangwa se bagapima ururenda bakuye mu gitsina imbere ku bagore.

Uburyo iyo ndwara yirindwa

1. Gukoresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina n’abantu barenze umwe.

2. Kwirinda guca inyuma uwo mwashakanye, niba uri ingaragu ukifata.

3. Ku bagore, ni ukwirinda gusangira imyenda y’imbere, ibikoresho byo kogeramo, ibitambaro byo kwihanaguza, ndetse n’imisarane bicaraho ya rusange mu gihe bishoboka.

4. Mu gihe ukeka ko wanduye ihutire kwivuza kandi ntugakore imibonano mu gihe utarakira neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mutuganebtubafashe tubafashe kuri 0790217851

Dr Mushimiyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Nibyo iyindwara nimbi kuko iyo wayireaye ugatindakwivuza bikuviramo nkokubura urubyaro cg se kuba warwara ibibyimba byo Munda cg bikababyakuviramo kutongerakugira ubushake bwimibonano mpuzabitsina nimbarero ifite icyicyibazo vugisha muganga cg umwandicyire Kuri Whatsapp 0787289124 murakoze mbifurijekugira ubuzimabwiza.

Pandasi emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-02-2024  →  Musubize

NDI KABARE NANJYE IYI NDWARA NAYIMARANYE IGIHE KUBURYO BYATUMYE NUMUGABO WANJYE AJYA AHANDI KUKO BYARI BIBI CYANE, UMUNUKO, IBISEBE,KURIBWA MU KIZIBA KINDA, KUBURA UBUSHAKE MBESE BYOSE BYARI BYARAHAGAZE!!! NAJE KUMENYA UMUGANGA UBA KIGALI AHO MU RDA YANYOHEREJE UMUTI URAMFASHA PE! UBU MEZE NEZA : 0788354951

Kansiime yanditse ku itariki ya: 19-11-2023  →  Musubize

Niyihe miti umuntu yakoresha mugihe bigaragaye ko arwaye tirikomonasi?

Afazari Vincent yanditse ku itariki ya: 17-11-2022  →  Musubize

Ese abagabo bayanduza abagore cyangwa abagore nibobayanduza abagabo? Murakoze cyaneeeee rwose

aliasi yanditse ku itariki ya: 9-09-2022  →  Musubize

Niue nzanana ururenda mugitsina nkasanga umwendawimbere wafatanjye numutwe wigitsina ntibikundakuzaburigihe ariko ijobijensankushyutswe cg se bikaza iyo ndimokwituma iyose yabariyo mwambwira

Patrick yanditse ku itariki ya: 20-03-2022  →  Musubize

nage ndishima iyo ndikoga arikoibimenyetso mwavuze ntabyo ngira

mukamana elyne yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

merci beaucoup de l’information très utile pour la vie quotidienne

EZECHIEL yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Umuntu yagira biriya bimenyetso bya trichomonas, yakagombye kujya kwa muganga,maze akavurwa hakirikare kandi agakira neza.

Callixte yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka