Sobanukirwa ububi bw’inzoga ku buzima

Ese waba uzi uko bigenda iyo umuntu anyweye inzoga? Ese umubiri ugenzura ute uko inzoga ikoreshwa iyo igeze mu mubiri? Ese ingaruka ziba ku munywi w’inzoga mu gihe kirekire ni izihe? Ibisubizo kuri ibi bibazo byose biracyari mu rwijiji ndetse ntibinatuma abantu babasha kumva ingaruka zituruka ku nzoga.

Abantu bibwira ko iyo umuntu yasinze ari byo bigaragaza ko yanyweye inzoga nyinshi gusa nyamara si ko biri, ahubwo biterwa n’igipimo cy’inzoga (Alcool) kiri mu maraso. Kugira ngo bisobanuke neza tubanze turebe urugendo rw’inzoga mu mubiri w’umuntu:

Iyo umuntu anyweye ikinyobwa gisindisha, alcool ikirimo inyura mu mara uko yakabaye nta kintu na kimwe umubiri uyihinduyeho, bityo igahita igera mu maraso byihuse.

Iminota hagati ya 15 na 30 gusa irahagije kugira ngo umuntu unyweye inzoga ashonje asinde, naho uwafashe amafunguro mbere yo kunywa ibisindisha bifata hagati y’iminota 30 na 60 kugira ngo asinde. Binyuze mu maraso, inzoga ihita ikwirakwira mu ngingo zose z’umubiri cyane cyane umwijima, umutima ndetse n’ubwonko.

Iyo inzoga igeze mu mwijima ihindurwa na wo buhoro buhoro ku kigero cya 95% ari na byo umubiri usigarana naho 5 % bisigaye bigasohorwa mu mubiri binyuze mu bihaha byifashishije umwuka umuntu ahumeka, mu mpyiko zifashishije inkari, ndetse no mu ruhu binyuze mu byuya.

Wakwibaza uti ese 95% by’inzoga umubiri ugumana, biwugirira akamaro cyangwa birawonona?

Nk’uko twamaze kumenya ko inzoga inyura mu ngingo zose ihereye mu mara, niko aho inyuze hose igenda ihangiza. Haba mu mara, ubwonko, umwijima, umutima, urwungano rw’imitsi n’imyakura, umutima ndetse n’urwungano ngogozi rwose muri rusange.

Urubuga www.doctissimo.fr dukesha aya makuru, ruvuga ko inzoga zigira ingaruka ku bwonko ku rugero rumwe n’urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge byose.

Iyo ubwonko bumaze kurengwa n’inzoga ku kigero runaka, bizana izindi ngaruka zirimo gukora nabi, kugenda buhoro, amaso agatangira kubona nabi no kwibagirwa.

Ikindi ni uko umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo guhuza ibikorwa by’umubiri we no kubigenzura, kudandabirana, uburyo bwo kubona ibintu no gufata ibyemezo na byo bikagenda bigabanuka.

Ingaruka z’igihe kirekire zigaragara mu byiciro bikurikira:

Icyiciro cya mbere kijyanye no kureshywa n’inzoga:

Umuntu atangira kumva agasembuye kamureshya iyo ikigero cy’inzoga kiri mu maraso kiri munsi ya garama 0,7 muri litiro y’amaraso. Kuri iki kigero umuntu atangira kumva amarangamutima y’ibyishimo, umunezero, kunyurwa, kwiyumvamo akanyabugabo no gutinyuka, kugira amagambo menshi no kwiyegereza abantu cyane. Gusinda biba byatangiye kumugeraho.

Icyiciro cya kabiri ni ugusinda nyabyo:

Kuri iki cyiciro igipimo cy’inzoga iri mu maraso kiba ari garama hagati ya 0,7 na garama 2 muri litiro imwe y’amaraso.

Aha ibimenyetso byo gusinda biriyongera bikarenga ibyo ku cyiciro kibanza, amaguru ntabe agifata hasi, kudandabirana bikarushaho, akananirwa kuvuga ururimi rukagobwa ari na byo biganisha ku guhondobera.

Icyiciro cya gatatu ni uguhondobera

Iyo umusinzi ageze kuri iki cyiciro, igipimo cy’inzoga iri mu maraso kiba kirenze garama 2 muri litiro imwe y’amaraso.

Icyiciro cya 4 ni ugusinzira cyane (cyangwa kujya muri koma) mu gifaransa ni byo bita ‘coma ethylique’.

Kuri iki cyiciro umusinzi aba yafashe igipimo cy’inzoga kirenze garama 3 muri litiro 1 y’amaraso. Kirangwa n’umuvuduko w’amaraso uri hasi, guhumeka ndetse n’igipimo cy’ubushyuhe na byo biba biri hasi cyane. Uyu muntu iyo adakurikiranywe n’abaganga aba ashobora no gupfa.

Usibye izi ngaruka zigaragara ku buzima bw’uwanyoye inzoga, hari n’izindi zigaragara mu myitwarire ye:

• Ubusinzi buhuzwa n’impfu zituruka ku mpanuka zo mu muhanda ku kigero cya 40 %, hagati ya 25-35 % ku mpanuka z’imodoka ariko zidatwara ubuzima bw’abantu, 64 % mu guteza inkongi z’umuriro na 50% mu bwicanyi.

• Inzoga ziba intandaro y’ibyaha ku kigero cya 50 na 60%. Rimwe na rimwe umuntu wanyweye inzoga afata imyanzuro ahubutse atabanje gutekereza ku ngaruka ndetse zamara kumugeraho akisanga mu ntege nke hamwe atabasha no kwisobanura no kwirwanaho.

• Umuntu wabaswe n’inzoga bimwongerera ibyago byinshi byo gukora imibonano mpuzabitsina itumvikanyweho ndetse idakingiye ari na byo byamugusha mu kwandura indwara zandurira muri yo.

Mu ngaruka z’igihe kirekire hazamo indwara zitandukanye nka kanseri yo mu kanwa, mu muhogo, indwara z’umwijima (cirrhose) n’urwagashya, umutima, izifata urwungano rw’imyakura ndetse n’izijyanye n’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe nka depression (kwiheba cyangwa agahinda gasaze), n’izindi.

Inkuru ya doctissimo iravuga ko umuntu unywa inzoga ubwoko ubwo ari bwo bwose, guhera ku kirahure kimwe ku munsi yaba Divayi, byeri cyangwa inzoga zikomeye, aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Impamvu ikaba ari uko ikinyabutabire kiba muri ibyo binyobwa byose bisindisha cyitwa ethanol ari cyo kiba intandaro yo kurwara kanseri.

Hari abantu batemerewe kunywa inzoga habe na gake: Abo ni ababyeyi batwite n’abonsa, abana, ingimbi n’abangavu, umuntu uri ku miti imwe n’imwe, n’umurwayi w’indwara zimwe na zimwe, n’umuntu ukora siporo zikomeye.

Uburyo bwo kugabanya izi ngaruka zose no kuzirinda kuri ba bandi bumva batareka kunywa agasembuye:

• Kwirinda kunywa ibisindisha iminsi myinshi ikurikiranye,

• Gufata amafunguro mbere yo kunywa no kwitoza kunywa amazi mu gihe wanyoye ibisindisha

• Kwirinda gutwara ibinyabiziga wanyoye inzoga no gukoresha imashini n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abantu besnhi barimo n’aba Kristu ntibazi ko gusinda ari icyaha gikomeye kurusha ibindi. Ni icyaha cyikaba n’umuzi w’ibyaha.

PAPA LIAISON yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Abantu besnhi barimo n’aba Kristu ntibazi ko gusinda ari icyaha gikomeye kurusha ibindi. Ni icyaha cyikaba n’umuzi w’ibyaha.

Wakoze Sister kuri article wakoze neza, you are brave keep up.

PAPA LIAISON yanditse ku itariki ya: 16-03-2024  →  Musubize

Nadia avuze neza rwose,inzoga nimbi ahubwo haribyo yibagiwe,uzinywa akomeze azinywe biramureba.

Sunzu yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Nadia uri intyoza uvuze ukuri inzoga ni mbi cyane ahubwo nagira inama abantu bakazivaho burundu by’umwihariko kuko zizabica pe!uzi ko hari ababyeyi basomya abana ku nzoga batazi ko babaha uburozi mbega mbega!

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Nadia uri intyoza uvuze ukuri inzoga ni mbi cyane ahubwo nagira inama abantu bakazivaho burundu by’umwihariko kuko zizabica pe!uzi ko hari ababyeyi basomya abana ku nzoga batazi ko babaha uburozi mbega mbega!

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Mrs Nadia iyi nkuru wanditse igaragaza ko waba uri victime y’inzoga. kuko uburyo uyisebeje burengeje urugero. Vino ni UMUKOBANYI it’s okay ariko Vino INEZEZA UMUTIMA nabyo wagombaga kubishyiramo mubushakashatsi wakoze. subira mubushakashatsi niba atari ugushaka gusebya BRALIRWA NA SCORE. Ubu se izi nganda zisomye iyi nkuru zabaha ikiraka?

Murokore yanditse ku itariki ya: 12-12-2019  →  Musubize

Hahhh kuvuga ukuri ntibyica umutumiro,inkuru ye irimo ukuri,gusa, mucyurabuhoro,infurinyobwanindi,n’andi mazina ahabwa <> iyo idafatanywe ubushishozi yangiza byinshi biruta ibyasanwa n’abagabo 1000.

Fredo yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka