Sobanukirwa n’indwara ya ‘Pré-éclampsie’ ihitana ababyeyi benshi

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu by’ubuzima bw’umubyeyi bwagaragaje ko hari indwara ebyiri zihitana ababyeyi benshi batwite ku isi kurusha izindi.

Ababyeyi bagirwa inama yo kwisuzumisha Pré-éclampsie bakimara kumenya ko batwite
Ababyeyi bagirwa inama yo kwisuzumisha Pré-éclampsie bakimara kumenya ko batwite

Izo ni indwara yo kuva (hémorragie) iza ku mwanya wa mbere na Pré-éclampsie ifata 5% igahitana 10% by’abagore batwite. Amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) avuga ko iyi ndwara yahitanye abagore 136 mu Rwanda mu myaka itanu ishize. Abagore bagira ibyago byinshi byo kurwara Pré-éclampsie ni abatwite bari munsi y’imyaka 18 n’abakuze bari hejuru y’imyaka 35.

Dr Butoyi Alphonse, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yasobanuye ko Pré-éclampsie ari indwara ifata abagore batwite, mu gihe inda igeze mu gihembwe cya kabiri ni ukuvuga mu mezi 4 ashyira atanu, cyangwa se ibyumweru 20, ikaba iri mu rwego rw’indwara y’umuvuduko w’amaraso cyangwa hypertension, ariko bikaba bitandukanira ku bimenyetso birimo kuba itera umuvuduko w’amaraso uri hejuru (14/9 cyangwa 140/90), kubyimbagana, no kugaragara kwa za poroteyine mu nkari.

Asobanura uko bigenda kugira ngo umuntu ayirware, Dr Butoyi agira ati “Itangirira mu ngobyi (placenta) iba ifite ikibazo karemano, igasohora ibintu by’uburozi bigera mu mitsi bigatuma imikorere isanzwe y’imijyana itagenda neza bityo umuvuduko w’amaraso ukazamuka.

N’ubwo Pré-éclampsie ihitana ababyeyi benshi ku isi kurusha izindi ndwara zibibasira ababyeyi, umubyeyi yafashe ashobora kwitabwaho n’abaganga akaramirwa.

Dr Butoyi avuga ko umuti nyawo wo kuyivura ari uko umwana yavuka, iyo ngombyi iteza uburozi mu maraso igasohoka. Abaganga bashobora gusubika bya hato na hato, umwana akageza igihe cyo kuvuka ariko iyo byanze iyo nda ivanwamo umubyeyi akaramirwa.

Kuyirinda ntibyoroshye kuko atari indwara yandura, ariko umugore wigeze kuyigira ashobora kuyikingirwa, agakurikiranwa na muganga, amuha imiti ifatwa mbere y’uko atwita cyangwa akimenya ko atwite bikamurinda cya kibazo cy’ingobyi isohora imyanda.

Umubyeyi urwaye Pré-éclampsie iyo atitaweho hakiri kare ishobora guteza ibindi bibazo birimo indwara z’impyiko, kubyimba k’ubwonko bikaba byatuma umubyeyi agagara, agata ubwenge.

Amaraso ashobora kuvurira mu mitsi bikaba byatuma habaho kugira ibibazo mu bibaha cyangwa kwangiza udutsi tujyana amaraso mu mutima. Kubera ko ingobyi iba yangiritse umwana ntaba akigaburirwa uko bikwiye, bikaba byatuma apfa, cyangwa akavuka afite ibiro bike cyane. Ingaruka isumba izi zose ni uko umubyeyi ashobora kuhaburira ubuzima.

Dr Butoyi agira ababyeyi inama yo kwisuzumisha hakiri kare, ni ukuvuga umuntu akimara kumenya ko atwite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka