Sobanukirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (igice cya kabiri)

Muri iki gice kuzabagezaho imibare bafatiraho kugira umuganga yemeze ko umuntu arwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension). Turavuga kuri hypertension idafite ikiyitera kizwi iyo bita primary (essential) hypertension.

Iyo bagusuzumye bagasanga ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru ya 140/90mmHg ku nshuro zirenze ebyiri zitandukanijwe n’icyumweru kimwe, icyo gihe muganga ashobora kuvuga ko urwaye iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Iyo umuntu agiye kwa muganga, akenshi aba ahangayitse kuko abantu benshi batinya kwa muganga kubera impamvu zitandukanye. Uku guhangayika rero gushobora gutuma imibare y’umuvuduko w’amaraso ijya hejuru y’iriya mibare ifatirwaho kandi umuntu adafite hypertension.

Mu rwego rwo kubyirinda, kwa muganga bapima kenshi kandi igihe gitandukanye kugira ngo barebe ko imibare iboneka idatandukanye.

Gusa igihe umuntu agiye kwa muganga afite imibare ikabije nka 200/120mmHg cyangwa afite izindi ngingo bigaragara ko zangijwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso, bahita batangira kumuvura batarindiriye kuzongera kumupima nyuma y’icyumweru.

Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

Uburyo bwa mbere bwo kuvura iyi ndwara ni ukuyirinda. Bimwe mu bintu bya ngombwa mu kuyirinda ni ukugabanya umunyu wo mu mafunguro, kugabanya umubyibuho ukabije, kwirinda kunywa inzoga nyinshi, kwirinda kunywa itabi, gukora imyitozo ngorora mubiri no kuruhuka bihagije.

Iyo ubu buryo bwo kwirinda budakunze, imibare y’umuvuduko w’amaraso igakomeza kuba hejuru, icyo gihe muganga agutangiza imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kugeza ubu hari imiti itandukanye igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ikora ku buryo butandukanye ariko yose intego ni imwe yo kugabanya umuvuduko w’amaraso.

Muganga akurikije uko umurwayi arwaye n’izindi ndwara arwaye niwe ukwandikira imiti igukwiriye akanayihindura igihe bibaye ngombwa. Si byiza kwihagarikira imiti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso utabanje kubiganiraho na muganga.

Iyo umurwayi atangiye iyi miti, ashobora kumva amerewe neza akaba yahitamo kuyihagarika ku giti cye, ibi bikaba bishobora kongera gutuma iyi ndwara yongera igakomeza umurego, ikangiza ingingo zangingizwa n’iyo ndwara arizo amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.

Hari ubwo iyi miti ishobora kutagwa neza umurwayi uri kuyifata, ibyo bita effets secondaires cyangwa side effects y’umuti, nabwo ni byiza kubiganiraho na muganga kugira ayisimbuze indi yafasha kurushaho.

Hirwa Kagabo Dieudonné

Icyitonderwa:Izi nyandiko ntazisimbura gusuzumwa no kuvurwa na muganga, ntihagira uzishingiraho ngo byivure. Ibibazo n’ibitekerezo mwabyohereza kuri: [email protected]

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibihe bimenyetso byerekana ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso .ese muyisuzuma buried munsi kuma centre de sante? ndi irubavu murakoze

nitwa francoise yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

igitekerezo mfite nibig
he bimenyetso bigaragaza ko umuntu afire umuvuduko amaraso? ese kwamuganga basuzuma buried munsi kuri mituel umuntu mwamusuzumiraho?murakoze ndi irubavu

nitwa francoise yanditse ku itariki ya: 27-11-2017  →  Musubize

Bravo kubw’iki gikorwa cyo kudukangurira kwita ku buzima bwacu.

Sylvie yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka