Sobanukirwa n’indwara y’imyate

Abantu benshi cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro bakunze kurwara indwara y’imyate ku birenge ndetse rimwe na rimwe hari abayirwara ku kiganza.

Indwara y’imyate abantu benshi bayifata nk’indwara iterwa n’umwanda gusa ariko ishobora no guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo no kubura amazi ahagije mu mubiri.

Urubuga healthline.com ruvuga bimwe mu bitera indwara y’imyate n’uburyo ishobora kwirindwa ndetse n’uburyo ivurwa.

Ubu burwayi buterwa nuko ibirenge biba byumye cyane noneho bigasaduka. Hari igihe bisaduka cyane bikanava amaraso, ibi bikaba byanatera izindi ndwara kuko mikorobi ziba zibonye aho zinjirira. Iyi ndwara abenshi bayishyira mu ndwara ziterwa n’isuku nke nyamara umwanda n’imwe muri izo mpamvu zatera iyi ndwara.

Ubu burwayi buterwa no kumagara ibirenge nibyo bitera imyate ariko hari impamvu zinyuranye zitera iyi ndwara zirimo kumagara bigatuma umubiri ubura amazi, Kudasiga amavuta ku birenge, Kuba ukunda gukuba ibirenge ku ibuye ngo urashaka ko bicya twa tuvungukira tw’ibuye tukinjira bikangiza uruhu rw’ikirenge, Guhora ibirenge biri mu mazi kenshi, kuba urwaye diyabete, Umubyibuho ukabije nawo utuma ibirenge biremererwa bigakurizamo kurwara imyate, Guhora mu nkweto zifunze, Kutambara inkweto, No koga buri gihe amazi ashyushye.

Indwara y’imyate ivurwa n’imiti igurwa muri farumasi itandukanye muri yo twavuga Heel Cream.

Mbere yo gukoresha uyu muti umuntu agomba kwibuka kubanza koga agahanagura neza ibirenge mbere yo gusigaho uwo muti.

Ubuki nabwo bushobora gufasha umuntu urwaye imyate iyo afashe agakombe k’ubuki akavanga n’amazi ashyushye yuzuye indobo umuntu agakandagiramo akamara iminota byibuze 30 buri joro.

Umuntu ashobora gukoresha amavuta ya Vaserine buri joro mbere yo kuryama ariko akabikora yamaze gukaraba neza ibirenge.

Ese ni gute twakirinda imyate?

Uburyo bwinshi mu bwo twavuze bukoreshwa mu kuvura ushobora no kubukoresha wirinda kuyirwara. Hari n’ibindi ariko ukwiye kwitaho:

Niba imyate itangiye kugufata irinde gukuba aharwaye cyangwa kuhashima ahubwo niba uri kuribwa ushobora kwifashisha imiti ya muganga.

Si byiza koga inshuro nyinshi ku munsi, mu gihe woga umuntu agomba kwirinda amazi ashyushye cyane kimwe n’amasabune ashobora gutuma uruhu rwumagara.
Igihe cyose umaze koga isige amavuta akomeye ayo abantu benshi bita igikotori ku birenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzatubwire nimitiyikinanitwakoresha

Niyonsenga Marthe yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Muzatubwire nimitiyikinanitwakoresha

Niyonsenga Marthe yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka