Sobanukirwa n’indwara y’Amagufa (Osteoporosis) itera bamwe kugenda bunamye
Urubuga rwa Interineti www.medicalnewstoday.com rusobanura ko Osteoporosis ari indwara y’amagufa iboneka mu mubiri igihe habaye gutakaza amagufa, kuba ari mato, cyangwa byombi. Ibyo bigira ingaruka zo kudakomera kw’amagufa ku buryo umuntu avunika ku buryo bworoshye, hakaba igihe umuntu atsikira gato akavunika ku buryo bukabije.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abageze mu zabukuru ari bo bakunze kwibasirwa n’icyo kibazo cyo kuvunika kw’amagufa. Izi mvune ziboneka cyane cyane mu rukenyerero, mu rutirigongo, mu bujana (aho ikiganza gitereye ku kaboko) ndetse n’andi magufa ashobora kugenda avunika.
Uretse kuba biteza ububabare buhoraho, iyo ari mu rutirigongo biviramo umurwayi guhora yunamye agatakaza n’ibiro.
Bimwe mu bitera indwara ya Osteoporosis
Mu bitera iyo ndwara harimo ibyo umuntu atakumira nk’imyaka, kuyihererekanya biturutse mu miryango cyane cyane ku babyeyi, ndetse n’uburyo amagufa aba ateyemo nko kuba ari mato cyangwa maremare.
Iyo ndwara kandi ishobora no guterwa no gufata ifunguro rituzuye, kunywa itabi, kutarira igihe ndetse no kunywa inzonga nyinshi.

Ishobora guterwa na none no kudakora siporo, kubura ‘Calcium’ mu mubiri, cyangwa se igaterwa no kubura vitamine D itangwa cyane cyane n’akazuba ka mu gitondo. Iyo Vitamine D ifasha amagufa ndetse n’amenyo gukomera, igafasha n’abarwara indwara zo mu ngingo.
Dore uburyo bwo kwirinda iyi ndwara y’amagufa
Muri ubwo buryo bwo kuyirinda, harimo gukora siporo ugorora ingingo z’umubiri, kugerageza guhorana ibilo (kg) biringaniye ukurikije ingano yawe, kurya amafunguro akungahaye kuri ‘Calcium’ na vitamine D, urugero, nko kunywa amata, foromaje, n’ibindi.
Kugabanya kunywa inzoga n’itabi na byo byafasha umuntu kwirinda iyo ndwara.
Ibimenyetso byayo
Indwara ya Osteoporosis igira ibimenyetso bikurikira: guhinamirana, kuvunika kw’amagufa bya hato na hato, no kuvunika kw’inzara ntakizivunnye.
Mu bindi biranga iyo ndwara harimo gucika intege mu mubiri, kubabara mu ngingo, no kubabara umugongo.
Urubuga rwa Interineti www.passeportsante.net ruvuga ko iyi ndwara y’amagufa yibasira cyane abantu bari hejuru y’imyaka 65 ndetse n’abato babikuye ku babyeyi. Muri Canada, umugore 1 muri 4, n’umugabo 1 mu bagabo 8 bapfa bazize indwara y’amagufa. Naho abagore 4 ku bagore 10 bagira imvune ziturutse kuri iyo ndwara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|