Sobanukirwa n’ibijyanye Indwara y’igicuri

Igicuri n’indwara yibasira abantu benshi ariko usanga itaramenyekana kuri bamwe:nk’uko bitangazwa na Nzeyimana Vincent hamwe na Rosine Musabyemeriya,abakozi muri serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga ngo indwara y’igicuri ni indwara ikunze kwibasira abana bakiri mu myaka yo hasi,Igicuri kandi ni imwe mu ndwara zo mu mutwe zigendanye n’imyakura (nerf ), ikaba ifata ku bwonko nyirizina.
kugeza ubu mu bitaro bya kabgayi mu barwayi bakirwa muri Serivise ishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe 70% baba bafite uburwayi bw’igicuri .

Igicuri ni ndwara ki?

Igicuri ni indwara ifata ku bwonko nyirizina. Umurwayi wayo agaragaza ibimenyetso bikurikiranye kandi ikaba ishobora kwigaragaza bitewe n’ubwoko bwayo kuko igira amoko menshi.

indwara y’igicuri,imenyerewe cyane mu Rwanda, ni igira ibimenyetso nko gufata umuntu akitura hasi akagagara,agakubita umutwe hasi,akarashya amaboko n’amaguru. Ariko ngo hari n’ubundi bwoko bw’igicuri butamenyerewe abantu bagombye kumenya nk’uko Musabyemeriya Rosine ushinzwe Service yo kwita ku buzima mu bitaro bya Kabgayi abivuga. Icyo gicuri ntigitura umuntu hasi ariko gifata ku bwonko. Kirangwa n’uko umurwayi wacyo atakaza ubwenge yicaye cyangwa ahagaze, ku buryo abo bari kumwe bashobora kubibona cyangwa nawe akabyiyumvaho ko abutakaje, Akaba yamara igihe gito abutakaje nyuma bukagaruka.

Ubwoko bwa gatatu, ni igicuri kidafata ibice byose by’umubiri nacyo gifata ku bwonko, ariko bitewe n’agace k’ubwonko kafashwe hakagagara nk’igice kimwe cy’umubiri. Hari abo usanga bagagara nk’ibice by’intoki, urugero nk’igikumwe, ibiganza, akaboko cyangwa igice kimwe cyo mu maso n’ahandi. Muri rusange indwara y’igicuri ntivukanwa ahubwo hari bimwe mu bituma ifata umuntu.

Ese iyi ndwara yaba iterwa niki?

Kimwe mu by’ingenzi bituma indwara y’igicuri ifata umuntu, harimo kuba yakora impanuka ituma akomereka ku mutwe akaba yakwangirika ku bwonko kuburyo byakuviramo igicuri. Hari n’abandi barwara igicuri bitewe n’uburyo bavutsemo, Urugero nk’abana bato bakivuka hari ukuntu umubyeyi ashobora gutinda ku nda umwana akavuka yananiwe agatinda kurira. Rosine avuga ko hari igihe avuka yababaye ku bwonko akaba yakurizamo igicuri. Hari abakirwara bitewe n’uburwayi bahuye nabwo.

Aha Rosine atanga urugero rw’indwara ya Mugiga ,ngo iyi ndwara ishobora gusigira uwayirwaye ubusembwa bwagera ku bwonko ku buryo byamuviramo indwara y’igicuri. Nzeyimana Vincent nawe ushinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Kabgayi, yongeraho ko har’abashobora kuvuka nko mu muryango umwe bakaba bafite udutsi tudatunganye neza ku bwonko bikaba byabaviramo uburwayi igicuri.

Abarwara ibibyimba ku bwonko nabo ngo bishobora kubatera ubumuga bwabaviramo igicuri. Hari n’izindi mpamvu z’imbere mu mubiri zishobora gutera igicuri ariko zitagaragaye inyuma.

Umurwayi w’igicuri yafatwa ate?

Kutita ku murwayi w’igicuri nibyo bituma adakira cyangwa indwara ye ikiyongera.Kenshi na kenshi ngo mu Banyarwanda usanga umurwayi w’igicuri adakunze guhabwa agaciro nk’abandi barwayi basanzwe. Usanga kandi bakunze kunenwa kubera ibimenyetso bagaragaza, hari nabumva ko ngo amacandwe y’urwaye igicuri cyangwa umusuzi we ngo hari ingaruka byagira ku buzima bwabo. Vincent akomeza avuga ko bene iyi myumvire atari yo ahubwo ko umurwayi w’igicuri ari umurwayi nk’abandi.

Igifasha umurwayi w’igicuri kurusha ibindi ni uko yitabwaho, akavuzwa ku gihe adatindijwe kuko ngo iyo atindijwe indwara ye ifata intera ndende ikarushaho kugenda ikomera. Gusa ngo iyo umurwayi w’igicuri akurikiraniwe mu maguru mashya ashobora gukira neza.

Si byiza ko ufashwe n’indwara imutura hasi,ituma azana amacandwe cyangwa avugaguzwa yafatwa nk’uwafashwe n’abadayimoni cyangwa amashitani kuko hari abafite umuco wo kujyana abantu nk’abo mu nsengero kubasengera kandi rimwe na rimwe ari igicuri barwaye ugasanga indwara irushijeho kwiyongera. Ni ngombwa ko abantu nk’abo bagomba kujyanwa kwa muganga bagasuzumwa indwara bafite. Ikindi kandi ngo si byiza ko urwaye igicuri yakwegerezwa umuriro kuko iruhande rw’umuriro nta mwuka mwiza mwinshi uhaba bikaba bishobora kugira ingaruka ku murwayi ku buryo yanakwituramo.

Urwaye igicuri si byiza ko ngo yakurira ahantu harehare yubaka cyangwa akora ibindi,si byiza ko yatwara imodoka cyangwa ibindi binyabiziga kuko uburwayi bumufashe bishobora kugira ingaruka zikomeye. Abarwaje igicuri bakwiriye kwitabira kujyana abarwayi ku bitaro bitandukanye kuko ngo imiti yabonetse hirya no hino ku buryo umurwayi w’igicuri yahita yitabwaho.

Ababyeyi bakwiye kwitabira kubyarira kwa muganga ku buryo batagira ingorane z’uko umwana yavuka atinze ku buryo yaba afite umunaniro wamuviramo kuba yakwangirika ku bwonko bikaba impamvu yo kuba yarwara igicuri. Ni byiza kuvuza abana bafite umuriro hakiri kare kugira ngo bitabaviramo kugagara bikaba byaba inkomoko y’igicuri.Si byiza kandi kunywa ibiyobyabwenge kuko ngo nabyo bishobora kwangiza ubwonko bikaba byaviramo uwabinyweye indwara y’igicuri.

SAFARI Viateur

Ibitekerezo   ( 13 )

Muraho neza ndabashuhuje gusa mfite ikibazo kibimenyetso byigicuri gusa biratandukanye ngewe fatwa burigihe nyinjoro ndyamye kandi nangira nkurota nkatakaza ubwenge nabugarura nkasanga ndababara murutugu rwibumoso narumye nururimi

Nibirambaho kumankwa burigihe biba ninjoro ndyam

GAD NUWAGABA yanditse ku itariki ya: 10-05-2025  →  Musubize

Muraho? umuntu ufite ikikibazo akwiye kwitabwaho kandi akavuzwa ndetse akabaza neza abashobora kumufasha.hamagara0783191187 umenye neza ibyagufasha gukira uburwayi bwawe.murakoze Uwiteka Imana akwitaho cyane.

Nitwa christian yanditse ku itariki ya: 1-11-2024  →  Musubize

Mfite umwana w’imyaka itanu yafashwe n’indwara y’igicuri iyo aryamye arafatwa namujyanye kubitaro baramupima ndetse bamwandikira imiti ashoboragukoresha alikokugeza ayamagingo nta résultats nziza turabona kuko ntiyamara imisi itatu adafashwe.None Ubu umwaka urarangiye nta gisubizo narinabona.

Mugabo ibrahim yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Muraho neza bavandimwe?maze gusoma no kumva uburwayi nibimenyetso byabwo, nasanze ikigo nuture nutrition and MARKET tubafiteye igisubizo . hamagara 0783191187 usabwa ubufasha.

Nitwa christian yanditse ku itariki ya: 1-11-2024  →  Musubize

Mfite umwana w’imyaka itanu yafashwe n’indwara y’igicuri iyo aryamye arafatwa namujyanye kubitaro baramupima ndetse bamwandikira imiti ashoboragukoresha alikokugeza ayamagingo nta résultats nziza turabona kuko ntiyamara imisi itatu adafashwe.None Ubu umwaka urarangiye nta gisubizo narinabona.

Mugabo ibrahim yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Mfite umwana w’imyaka itanu yafashwe n’indwara y’igicuri iyo aryamye arafatwa namujyanye kubitaro baramupima ndetse bamwandikira imiti ashoboragukoresha alikokugeza ayamagingo nta résultats nziza turabona kuko ntiyamara imisi itatu adafashwe.None Ubu umwaka urarangiye nta gisubizo narinabona.

Mugabo ibrahim yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Najye mfite iyo ndwara harihihe bimbaho nkabura ubwenge nkikibita hasi nonese ubwo najye naba nkirwaye

Eric yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Najye mfite iyo ndwara harihihe bimbaho nkabura ubwenge nkikibita hasi nonese ubwo najye naba nkirwaye

Eric yanditse ku itariki ya: 17-03-2024  →  Musubize

Ngewe ikibazo mfite iyombutse mugitondo iyongiye koza amenhote ngishyira uburoso bwamenyo mukanwa numva hajemo amacandwe meshi umunwa nkumva nkumva umeze nkugagaye ntakindi nawukoresha bimara nkumunota cyangwa naba ngiye nokurya nabwo nagira icyoshyira mukanwa nabwo bikagenda uko.mugitonda nabwo iyobyutse harigihe biba ntakintu shyize mukanwa. Ariko harigihe bimbaho nkamugitondo murucyerera arko biba nkarimwe mukwezi nkumva ndagagaye ariko sinzana amacandwe biza byumva harigihe nkiyobije iyo shyizeho ikiganza birahagarara. Ese umuntu yajya kwamuganga akisuzumisha akareba kwaricyo. Ese barakivura kigakira. Mwasobanurira nigeze kubiganiriza umuganga umwe arambwira ngo ndwaye nerves

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

Muraho!!
Mfite umwana w’umuhungu afite amezi 5 gusa yavutse ananiwe mubyukuri kumpamvu zuko abaganga bokubitaro bikuru bimwe mubiherereye mu karere ka karongi bamurangaranye atinda mu da kuburyo byadufashe iminsi igera 4 Arimuri Comma ,aho yakangukiye rero twaratashye arira ntakibazo afite ariko hashize amezi 3-4 atangira kugagara no gushikagurika cyane musjyana hospital bampa umuti w’umushongi gusa ntacyo urikumumarira. None mungire inama Kuko bambwiyeko we yakira none nakoriki ngo agaruke atazagira long effect yo kugira igicuri munmikurire yiwe??

Murakoze?

NSABIYUMVA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Mfite umwana uriukigero cyimyaka 18 ufite ikibazo cyo kugagara cyanecyane mubuzacya,akazana urufuzi agahirita cyane nkiminota 7 nyuma akazanzamuka kandi ariga neza ntakibazo namujyanye i kanombe banyohereza indera bamureba mbwonko biba negatif ubu abimara ye imyaka 6 nakora iki.indera bamuhaye imiti nyimuhaye aba nkumusazi ndayihagarika ububyaranyobeye uwomwana namuvuza hehe murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2020  →  Musubize

iyo ndyamye ntubwenge nkumva ariko simbe navuga nkananirwa kwiseganya kureba ndibwa umubiri wose kd bimara igihe nyuma mbyuka nibagiwe burikimwe cyose ese nanjye naba ndwaye igicuri?murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

nanjye ngira ikibazo cyogutakaza ubwenge igihe cyose ndyamye cyane cyane kumanywa muricyo gihe mbanunva ibivugwa byose ariko sinshobore kuba nabasubiza ,kwiseganya kureba .nkunva umubiri wose undya wagirango nudusimba turikundya mbabara cyane gusa ntakindi mbantekereza usibye kuvuga ngo mamayiwe ndapfuye ariko ntibibe byasohoka ngo byumvikane . ubu nsigaye nirinda kuryama amasaha menshi. gusa mbere yaho norotaga ngenda murugo banyumva bakankurikira nkicara nkohanze then byamvamo nkinzira ,mbimaranye imyaka itanu mbere niki nakora ngonkire?ese nanjye ndwaye igicuri?murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka