Sobanukirwa indwara ya Anjine ishobora no gutera umutima
Anjine ni uburwayi bufata inyama ebyiri ziba mu muhogo zitwa amigdales (soma amigidale) cyangwa tonsils (soma tonsozi), zikaba zigira umumaro wo kurinda umuntu mikorobe zafata imyanya y’ubuhumekero n’uburiro. Iyo izo nyama zifashwe na mikorobe nibyo bita anjine.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Dr Ncogoza Isai uvura indwara zo mu matwi, mu mazuru mu muhogo n’ijosi (ORL) asobanura ko Anjine zirimo ibyiciro 2 bitewe n’ikizitera. Yagize ati hari anjines ziterwa n’udukoko (bagiteri) zo mu bwoko bwa streptocoques (siterebutokoke), hakaba n’ibindi bintu bituma zaza cyane ku muntu umwe kurusha undi.
Urugero nk’abantu bafite ubwandu (infection) cyangwa se virusi kuburyo nk’umuntu ashobora kurwara grippe ikaziramo na anjine cyangwa se gapfura. Yakomeje avuga ko angine zikunze kwibasira abana cyane kurusha abantu bakuru, ngo n’ubwo nabo bazirwara, ariko guhera ku bana b’umwaka umwe kugera kumyaka 7 nibo ikunze kugaragaraho cyane.
Dr Ncogoza yakomeje avuga ko hari ibimenyetso biranga anjine, agira ati: “Hari ibimenyetso biranga angines, icya mbere ni ukubabara mu muhogo, umutwe, gucika intege mbese ukamera nk’urwaye Malariya. Ibyo nibyo by’ingenzi, burya umuriro uza nyuma, kuko ushobora gusanga umuntu afite anjine kandi nta muriro afite. Ariko ibyo bimenyetso iyo bitavuwe, byateza ibindi bibazo (complications)”.
Dr Ncogoza yakomeje asobanura ibyo bibazo bindi bishamikira kuri anjine zitavuwe ku gihe: “Icya mbere niba wagize umuriro, cyangwa infection ishobora gufata ibindi bice byegereye za nyama za amigdales bikabyara ikibyimba gifite amashyira inyuma y’iyo nyama aribyo bita peritonsilor abscess, cyangwa absce peri-amigdalien mu gifaransa.
Icyo kibyimba iyo kibayeho nacyo gishobora kuzana izindi ngaruka kuko ijosi rikorana n’izo nyama, cyangwa ukagira infection mu buhumekero nko mu bihaha n’ahandi bitewe n’uko za bagiteri zishobora gutwarwa n’umwuka cyangwa ibyo kurya. Ikindi iyo ari umwana urwaye anjine afite bya bimenyetso, ashobora no gucibwamo (diarrhea). Ibirenze kuri ibyo iyo anjine zihora zigaruka zishobora gutera umutima, rubagimpande, cyangwa indwara z’impyiko”.
Dr Ncogoza, twamubajije niba iyi ndwara ya anjine yakwirindwa asubiza atya: “ Nta kintu kidasanzwe mbona kirebana no kuyirinda cyokora urwaye anjine yakwirinda gusomana, gukoresha uburoso bw’abandi kuko bagiteri zandura, atabyitayeho yakwanduza mugenzi we.
Ariko ntaburyo budasanzwe bwo kwirinda anjine, ikindi umuntu afashwe na giripe akwiye kuyivuza kugira ngo na anjine zituririraho. Ikindi ni uko umuntu wafashwe na anjine akwiriye kwivuza hakiri kare bya bibazo bizishamikiyeho bitaraza, icya nyuma ni ukwirinda gufata imiti utandikiwe na muganga.
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kudusobanurira ibyuburwayi bw’angine ... Ariko u urwayi dufite hano bwayoberanye... ( Umurwayi yatangiranye udusebe twera ku ishinya, no mu mpera z Aho I ibijigo bigarukira, ndetse kuri iyo nyama haracukuka herekeza mu itama! Kandi ni nako udusebe twicuma tujya mu mihogo nyine, ububabare ni bwinshi,gusarara,byajemwo none,ohhhh!!
Imiti yo Kwa mganga nyiranuma.. turayimaze, Twoherezwa no kuri hopital nyarugenge naho byabayobeye, dukeneye inama n umuti wisumbuyeho , Kuko turababaye cyane. Murakoze!
kuko ubuvuzi bwa mituelle. Bwo turabufite nyine!
Korwaye mumuhogo,kumira birikurya,mubimenyetso muvuze ntanakimwe kirimo,usibye kumira birikurya.
Nakoriki?
Murakoze!
Ese zirabagwa angine
Mwiriwe neza, tumaze gusoma nogusobanukira ya anjine, ese zijya zibagwa? Murakoze.