Sobanukirwa igitera gutakaza umusatsi bizwi nka ‘Alopecia’

Alopecia ni indwara ituma umuntu atakaza umusatsi ukava ku mubiri, hari ubwo bifata igice kimwe cyangwa bigafata ahari umusatsi hose, hari ubwo ku gice cy’umutwe uvaho bikamera nk’aho bagukubise urushyi umusatsi ukomokana n’ikiganza, ahandi ugasigaraho.

Iyo ndwara ahanini ituruka ku gutakaza abasirikare runaka bigatuma intungamubiri z’umusatsi zicika intege, maze ukavaho cyangwa se bikaba ingaruka z’indwara zirimo Diyabeti, Kanseri cyangwa se indwara zifata mu ngingo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Corneille Ntihabose, asobanura ko gutakaza umusatsi bishobora guturuka ku mpamvu nyinshi.

Ati “Ni byinshi byatuma umuntu atakaza umusatsi. Umuntu ashobora gutakaza umusatsi kuko biturutse ku ruhererekane rwo mu muryango, aho ushobora gusanga abantu bakiri mu myaka yo hasi batangira kuba bagira nk’uruhara”.

Dr Ntihabose avuga ko abari mu kigero cy’imyaka yo hagati, ni ukuvuga nka 30-50 nibo bakunze kugaragarwaho n’iyo ndwara.

Iyo ndwara n’ubwo itandura ndetse akaba nta n’ubushakashatsi bwari bwakorwa ngo bwerekane ikigero cy’abayandura, hari ubwo usanga mu bantu 20 bagiye kwivuza 1 muri bo ayirwaye.

Ati “Nubwo nta bushakashatsi burakorwa ngo bwerekane abayandura, ndabyibuka hari ubwo nabaga ndi kwa muganga ugasanga nk’abarwayi makumyabiri, nakiriye umwe muri bo ayirwaye”.

Dr Ntihabose kandi yasobanuye ibimenyetso bya Alopecia, agira ati “Kugira ngo umenye ko iyi ndwara yakugezeho hari ibimenyetso bimwe bibigaragaza, birimo kuba umusatsi ugenda uvaho gake gake udacitse ahubwo ukavaho wose nk’aho uri”.

Alopecia ntiyica ahubwo hica indwara yateye kwivumbagatanya k’umubiri, cyangwa se uburemere iyo ndwara ifite.

Kuyirinda ni ukurinda umubiri wawe kurwara Diyabete na Kanseri, ariko Dr Ntihabose avuga ko hari uburyo bwo kuyivuza.

Ati “Buirya umubiri n’ubwo waba wivumbuye ariko hari imiti abaganga baguha ku buryo wanywa cyangwa ugasiga kugira ngo umusatsi ugaruke, ariko nanone uwo muti uwuhabwa bitewe n’icyateye Alopecia kuko ntabwo umurwayi yaba arimo gufata imiti ya kanseri nurangiza ngo umuhe n’iyo. Icyo gihe hashobora kubaho kwihanganira impinduka zibaye ku mubiri kuko n’ubundi iyo ugiye gufata imiti y’izo ndwara zikomeye, muganga agusobanurira ingaruka ishobora kukugiraho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka