Sobanukirwa byinshi ku rugingo ‘Prostate’ rukunze gufatwa na kanseri

Abantu benshi barimo n’abajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, nyamara si ko biri, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate.

Ubundi Prostate ni urugingo rw’umubiri rugirwa n’abagabo rujyanye n’imyororokere, ruherereye ahagana imbere munsi y’uruhago.

Prostate ishinzwe gukora amatembabuzi akungahaye kuri za enzymes, kuri poroteyine ndetse no ku myunyungugu biyifasha kurinda no gutunga intangangabo.

Ku muntu mukuru, Prostate iba ifite umurambararo wa milimetero 40, igapima amagarama 20, ariko nanone igenda yiyongera guhera ku myaka 40 kuzamura.

Zimwe mu ndwara zifata Prostate

Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye, zirimo nk’ubwandu bufata urwungano rw’inkari (infection urinaire), bukaba bwagera no kuri Prostate.

Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandurira mu mibonano mpuzabitsina na zo zishobora kujya muri Prostate zikayitera uburwayi.

Ubundi burwayi bushobora gufata Prostate bujyana n’uko umuntu agenda akura, kuko akenshi uko umuntu akura ni ko Prostate na yo ishobora kugenda ikura, guhera nko mu myaka 50.

Indi ndwara ikunze kwibasira urugingo rwa Prostate ni kanseri.

Nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (World Cancer Research Fund) kibitangaza, kanseri ya Prostate iza ku mwanya wa kabiri muri kanseri zibasira abagabo kandi igenda yiyongera cyane.

Ibimenyetso bya kanseri ya Prostate

Iyo umuntu akimara gufatwa ahanini nta bimenyetso agaragaza ariko uko indwara igenda ikura agira ibimenyetso birimo: Kwihagarika kenshi bikanababaza, ndetse wanarangiza kwihagarika hagakomeza kuza udutonyanga tw’inkari, gusohora ukababara, kuzana amaraso mu masohoro cyangwa mu nkari. Iyo indwara imaze gukura utangira kubabara umugongo.

Bimwe mu byongera ibyago byo kurwara Kanseri ya Prostate

Mu bintu by’ingenzi byongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate harimo imyaka (ikunze kwibasira abagabo bakuze bari hejuru y’imyaka 40, kuba mu muryango hari umuntu wayirwaye, kugira umubyibuho ukabije, kunywa inzoga n’itabi.

Mu bindi bishobora gutera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya Prostate harimo imirire nk’inyama n’ibizikomokaho, amata n’ibiyakomokaho, no gufata amafunguro akungahaye ku munyungugu wa calcium ku rugero ruri hejuru.

Indwara ifata ubuzima bwo mu mutwe izwi nka Parknson na yo yongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate.

Bimwe mu byo wakora kugira ngo ugabanye ibyago bya kanseri ya Prostate

 Gukora imyitozo ngororangingo ku buryo ubasha gutwika ibinure byibuze guhera kuri 400kcl mu cyumweru.

 Kurya amafunguro arimo imboga n’imbuto, akungahaye kuri Vitamine E, akungahaye kuri lycopene nk’inyanya, ndetse n’akungahaye kuri Selenium nka brocolis, ibitunguru n’amafi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho neza,uramutse Ufite kimwe muribyo bibazo bya CANCER hari abantu nzi bavura iyo ndwara IGAKIRA BURUNDU
Wabahamagara kuri +250728853922

Elias yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Muraho neza wumva ifite muri ibyo bimenyetso byavuzwe haruguru waduhamagara tukagufasha kur0790217851/0736419654

Dr Mushimiyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Muriho!

Mubyukuri prostate ni urugingo rugirwa nabagabo gusa , nirwo rubasha: - gutunganya amatembabuzi ajyana na amasororo kugirango aringanize PH intanga ngabo zitangirika . - gufunga /gufungura igihe uri kwihagarika rukabuza amasohoro(intanga ngabo gusohoka) cyangwa waba uri gukora imibonano mpuzabitsina rugahagarika inkari gusohoka. Rero biba ikibazo iyo rwatangiye kwangirika nkintangangabo: zibihuhwe , zitihuta(speed) ,zidahagije(quantity), zidafite ireme(quality) ibyo byose biganisha ku buremba nibindi bimenyetso byavuzwe  haruguru .... , gusa kimwe cyo buri umugabo wese aba afite ibyago byinshi byo kuba yarwara indwara ya  prostate. Bityo rero  aba agomba kubungabunga uru rugingo kuko nirwo shingiro ryubugabo ( umugabo).

Ibyago bikomeye byo kurwara iyi ndwara aho bibera ibindi bindi nuko iyo rutakibasha gukora umurimo warwo amashoro ninkari bizira rimwe . Niyo mpamvu dukwiriye kururinda ,tukarubungabunga kuko rufatiye runini umuryango . Mbafitiye uburyo bwiza kandi bwizewe kuwaba yifuza  kuyirinda no kuyivura (igihe byibura ari hejuru yimyaka 29).

Mwaduhamagara /mukatwandikira kuri +250786430008

Mugire Amahoro!

PETERO yanditse ku itariki ya: 14-03-2024  →  Musubize

Ese umuntu ufite imyaka 16 ashobora kurwara kanseri ya prostate

Alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2023  →  Musubize

Turabashima cyane inyigisho muduha ndetse n’amakuru acukumbuye.
Ese igihe umuntu yarwara ziriya ndwara zisanzwe nka imfection, mburugu nizindi zivurw,byibura iyo wirinze bihora guhagarika kanseri, ubundi nkumuntu ukiri muto yayirwazwa niki, murakoze cyane

Daniel yanditse ku itariki ya: 3-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka