Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’umwingo

Abahanga mu by’ubuzima basobanura ko indwara y’umwingo ari ukubyimbirwa kw’imvubura yitwa Thyroide iba mu ijosi.

Iyi mvubura ishinzwe gukora imisemburo yitwa thyroxine (tirogisine) igenga imikurire y’umuntu ikanamurinda ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije buturuka mu mubiri ubwawo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y’umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n’igabanuka ry’umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200.

Nk’uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri.

 Ubwoko bwa mbere bw’umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).

 Ubwoko bwa kabiri bwo ngo buterwa no kwiyongera kw’ imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n’ amaso agaturumbuka (toxic goiter).

Ibimenyetso bigaragara ku murwayi w’ umwingo:

 Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n’uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
 Kugira isesemi no gusonza cyane.
 Kunanirwa guhumeka no kumira
 Kwitsamura kenshi no gukorora
 Kugira ijwi risaraye

Hari ibimenyetso byihariye biboneka bitewe n’ubwoko bw’umwingo.
Iyo ari umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)

 Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
 Gutera cyane k’umutima
 Gususumira
 Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n’ubusa
 Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
 Gucibwamo, n’ibindi.

Mu gihe umwingo watewe n’ikorwa ry’umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:

 Kubyimba mu maso bigendana no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
 Imikorere mibi (kugenda buhoro) y’ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
 Guhorana umunaniro
 Kwituma impatwe (Constipation),
 Gutera buhoro k’umutima

Icyakora ngo iyo umwingo ukiri muto nta bimenyetso ugaragaza, ahubwo bigenda biboneka uko ugenda ukura buhoro buhoro.

Abakunze kwibasirwa n’indwara y’umwingo

• Abagore barengeje imyaka 50
• Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
• Gukoresha imiti imwe n’imwe,
• Abagore batwite

Ese Umwingo uravurwa ugakira?

Umwingo ni indwara ikira bitewe n’urugero igezeho cyangwa n’icyawuteye. Urugero mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Mwiriwe neza niba uziko urwaye umwingo ntiwihebe kuko urakira Kandi utabazwe njye mfite UBUHAMYA sinarinziko umwingo ukira ariko ubu narawukize nyuma y’imyaka3 ndwaye niba wifuza gukira umwingo wahamagara 250783700426 bakagufasha nanjye baramfashije

Hakizimana valens yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza niba uziko urwaye umwingo ntiwihebe kuko urakira Kandi utabazwe njye mfite UBUHAMYA sinarinziko umwingo ukira ariko ubu narawukize nyuma y’imyaka3 ndwaye niba wifuza gukira umwingo wahamagara 250783700426 bakagufasha nanjye baramfashije

Hakizimana valens yanditse ku itariki ya: 31-12-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza twizereko muramahoro
Nanjye hari abantu nzi bakorera I Kigali mu mugi bavura umwingo neza burundu Kdi utabazwe kuko NGO kubaga umwingo ntago Ari igisubizo kuko nyuma yigihe uragaruka
Ariko bo bawuvura burundu bahereye kumpamvu yawuteye wabahamagara kuri +250784721024

Turabashimiye yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Umwingo urakira rwose kandi birabaye ngombwa ko umuntu abagwa, mukecuru wanjye umwingo yari uwumaranye imyaka 3, naje guhura numusore andangira products, mukecuru yazifashe amezi 2 yonyine ubu yarakize Kandi ameze neza

NIBA HARI undi ufite ikibabazo cy’umwingo yahamagara. Iyo Nimero yamufasha cyane +250783621121

ETIENNE IRAMBONA yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Nanjye rwaye umwingo nimundangire aho nawuvuriza

Nyirrukundo Lucie yanditse ku itariki ya: 13-08-2023  →  Musubize

MURAHO NEZA NSHUTI🤚🏼!
NITWA Nyirarukundo NANJYE NARIMFITE UMWINGO UMEREYE KUKO WAKURAGA VUBA, NONEHO NYUMA NAJE KUBANGAMIRWA CYANE KUKO NAJE KURWARA NA HEMORRHOIDS, IMITI YUBWIKO BWINSHI NAFASHE BIKANGA, NYUMA HARI UMUGABO TWAGANIRIYE AMBWIRAKO HARI AHO BAMFASHE, NIKO KUMPUZA NABO AMPA NUMERO ZABO KUKO NAWE BARI BARAMUVUYE GOUT, NARABAVUGISHIJE NJYAYO BAMPA IMITI NUBWO YARI IHENZE CYANE ARIKO NARIHANGANYE NDAYIKORESHA, HAFI AMEZI ATATU NYIFATA.

GUSA UBU NDASHIMA IMANA NARAKIZE PE, HABE NA HEMORRHOIDS🙏🏽🙏🏽.

SINIBUKA UKO IRYO VURIRO RYITWA GUSA BAKORERA MUMUJYI KIGALI, UBAKENEYE TUMEZE KIMWE AZAHAMAGARE IYI NUMERO:
+250783887766.

Nyirarukundo Marie Claire yanditse ku itariki ya: 25-03-2022  →  Musubize

iyo myungu ngugu ibonekahe

Alias yanditse ku itariki ya: 9-02-2022  →  Musubize

Muraho neza
Nukuri nanjye naba umutanga buhamya ko umwingo ushobora gukira kandi bidasabye ko bakubaga.nanjye narawukize nari mumaranye imyaka irenga 4 ark ndashima Imana ko nakize
0791173740 uwo muganga niwe wamfashije harundi umeze nkanjye mwazamuvugisha akabafasha

Lucky yanditse ku itariki ya: 2-02-2023  →  Musubize

Uwo munyu uboneka he?

Haba yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka