Sobanukirwa byinshi ku ‘kugomera’ k’umwana w’uruhinja n’uko wamufasha

Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.

Umwana utunzwe no konka gusa ntabwo ari ngombwa ko buri munsi yituma. Impamvu ni uko amashereka ari amazi kandi intungamubiri hafi ya zose zirimo zikaba zikoreshwa. Nyamara ku rundi ruhande abana batungwa n’ibindi bitari amashereka yaba amata y’inka cyangwa ayo mu makopo, bashobora kwituma hagati y’inshuro 3 na 4 ku munsi.

Niba umwana ari kwituma neza ntacyo bitwaye, gusa uko ugenda umugaburira agenda yituma ibikomeye, ndetse rimwe na rimwe kwituma bikaba ikibazo.

Ibimenyetso biranga kugomera k’umwana

1. Inshuro yituma zirahinduka

Inshuro umwana yituma ku munsi ubona zigenda zihinduka akenshi zigabanuka. Niba ubonye hari icyahindutse mu kwituma kwe rero biragaragaza ko yatangiye kugomera.

2. Kwanga kwituma

Niba umwana ari kwanga kwituma, ndetse niba atangiye gukura wamubwira kujya kuri pot ukabona ararira, ni ikimenyetso cy’uko yagomeye. Kugomera bituma n’iyo yitumye biza bikomeye cyane bityo kuko bibabaza, iyo bigiye kuza ararira ndetse ukabona ntashaka kwituma.

3. Amaraso mu byo yitumye

Ibi biba no ku bantu bakuru. Iyo wituma impatwe akenshi bikobora mu mwoyo bityo umwanda ukaza uvanzeho uturaso. Ku mwana rero naho niko bigenda, ndetse uko yikanira niko umwanda umukobora mu mara, hagasohoka amaraso.

4. Kugira inda ikomeye

Kuba umwana atari kujya kwituma bituma inda ye ibyimba kandi igakomera. Kubyimba gusa nta cyo bitwaye kuko niyo ahaze agomba kugira inda, gusa iyo ikomeye biba byerekana ko yagomeye.

5. Kwanga kurya cyangwa konka

Birumvikana ko kubera kutituma umwana yumva ahaze bityo akaba atifuza kugira icyo afungura.

Ni iki gitera kugomera?

Ubusanzwe akenshi umwana wonka gusa, ni ukuvuga uri munsi y’amezi 6 kandi akaba nta kindi avanga n’amashereka, iyo agomeye biba biterwa n’ibyo nyina arya. Nyamara iyo atangiye kurya cyangwa ahabwa ibindi bivangwa n’amashereka, na byo bigira uruhare mu kugomera kwe cyane cyane amata, yawurute, umuceri wanyuze mu ruganda n’ibindi.

Ni yo mpamvu mu gihe utangiye kugaburira umwana, ari byiza kugenda umuha ubwoko bumwe bumwe ukareba uko umubiri we ubyakira.

Uko wafasha uwana wagomeye

Niba ubonye ko umwana wawe agaragaza ibimenyetso byo kugomera, ugomba kugerageza bumwe cyangwa bwinshi mu buryo bukurikira, iyo byanze ugomba kumujyana kwa muganga.

1. Umwana wonka cyangwa unywa amata

Niba umwana yonka gusa, usabwa guhindura imirire. Ifunguro ryawe rigomba kuba ririmo ibikungahaye kuri fibre, amazi ndetse n’imbuto. Mbese nk’uko nawe wakivura urwaye impatwe. Naho niba wamuhaga amata hindura ubwoko bw’ayo wamuhaga, urebe niba hari icyo bitanga.

2. Mu gihe arya ibiryo

N’ubwo ibiryo bimwe bitera kugomera ariko ibindi birabivura. Niba rero umwana yaratangiye kurya, gerageza kongera mu ifunguro rye ibikize kuri fibre. Mu byo kurya bye washyiramo:

• Amashu
• Pome wahaseho igishishwa
• Ipapayi
• Mu mwanya w’umuceri uvuye mu ruganda, muhe ibindi binyampeke bitanyuze mu nganda nk’ibikomoka ku masaka, ingano n’uburo. Ibi na byo biramufasha.

Muhe inombe

Niba umwana wawe waratangiye kumugaburira, ibyo kurya umuha binombe, niba ufite akamashini kabugenewe ubinyuzemo. Kumuha inombe byorohera igifu cye kubisya neza.

Ongera ibyo kunywa

Amazi ahagije mu mubiri ni ingenzi mu kurinda ikibazo cyo kugomera ku bana. Amashereka kimwe n’amazi meza atetse ni ingenzi. Imitobe wikoreye mu mbuto z’umwimerere nayo ni myiza kandi ifasha umwana kwituma neza. Niba umutobe wakoze wumva uryohereye cyane wawufungura n’amazi.

Siporo

Ushobora kumva bigutunguye kumva ko umwana na we akoreshwa siporo, ariko si isaba ingufu. Niba umwana atarabasha kugenda umuryamisha agaramye ugafata mu bworo bw’ikirenge ukamera nk’umunyongesha igare. Ibi ukabikora ugeza utubero twe ku nda ku buryo akabuno kaba gafunguye kandi ugasa n’ukanda ku nda ukoresheje amaguru ye.

Massage

Mukorere massage yoroshye ku nda uzamura umanura gahoro unyuzamo ugasa n’ukanda, na byo bituma umwana yituma. Ubikore kenshi ku munsi kugeza yitumye.

Iyo ntacyo bitanze

Niba ugerageje ibi tuvuze haruguru byose ntibigire icyo bitanga, hari ibindi binyuranye ushobora gukora. Ushobora kubikora mu rugo gusa niba utabimenyereye wakwegera umuganga akagusobanurira.

1. Kumwina

Nubwo akenshi kwina umwana kera byakoreshwaga, hifashishijwe imiti ya gakondo ariko siyo burya ituma umwana yituma, ahubwo ituma umwanda woroha ukabasha gusohoka. Ushobora gukoresha umupira wagenewe kwina abana, cyangwa akandi kantu korohereye wabasha kwinjiza mu mwoyo w’umwana. Iyo ukoresheje umupira ushobora gushyiramo utuzi tw’akazuyazi ariko dutetse (nk’utwo kunywa).

2. Ibinini bya Glycerin bishyirwa mu kibuno

Niba mu byo umwana yituma hari kuzamo amaraso, uyu niwo muti mwiza umufasha. Ibi binini biraboneka muri farumasi gusa habaho iby’abato n’abakuru, nujya kubigura uzibuke kuvuga ko ushaka iby’umwana.

3. Imiti yoroshya umwanda

Imiti ikoreshwa hano nayo ituma umwanda w’umwana woroha bikamufasha kwituma. Urugero twatanga ni Microlax y’abana, nayo ikaba inyuzwa mu kibuno. Uko ikoreshwa ubisobanurirwa n’ukora muri farumasi aho uyiguze.

Iyo ubu buryo bwose ntacyo butanze usabwa kujyana umwana kwa muganga, umuganga w’abana akamusuzuma ikindi cyaba kimutera kutituma, nk’uko tubikesha Umutihealt.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza? mfite umwana afite umwaka nigice, ariko mbona inda yiwe ibyimbye cyane bikantera ubwoba. nakora iki ngo agire inda iri normal? twamujyanye kwa muganga baratubwira ngo ntakibazo afite kd rwose mba mbona biteye ubwoba. murakoze!

NIYONKURU David yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka