Sobanukirwa byimbitse indwara ya Stroke. Ibimenyetso, uko yirindwa n’ibindi

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu 40% barwara Stroke ibica, naho 70% ikabasigira ubumuga bukomeye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Joseph Mucumbitsi, muganga w’abana akaba na muganga w’indwara z’umutima, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bugaragaza ko mu mwaka wa 2010 abarwaye Stroke ari miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65, naho muri 2011 yabaye impamvu ya kabiri y’impfu zahitanye abantu benshi ku isi bageze kuri miliyoni 6 na 200.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga. Dr. Mucumbitsi avuga ko agereranyije mu Rwanda, hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka barwara Stroke.

Ese Stroke iterwa n’iki?

Ikintu cya mbere gitera stroke ni igihe imitsi igaburira ubwonko amaraso ifunze. Kandi impamvu zifunga iyo mitsi zaba nyinshi, ariko ikunze kubaho ni iyo bita ‘Trombus’.

Uyu ni umubumbe w’amaraso, akenshi wibumbira ku mavuta mabi aturuka kuri ‘cholesterol’ mbi nyinshi, akagenda ajya ku nkuta z’imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga uwo mutsi buhoro buhoro.

Iyo byenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n’ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi yo ku ijosi.

Iyo ufite ‘Cholesterol’ mbi nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

Dr. Mucumbitsi yabajijwe niba stress yaba impamvu ya stroke nkuko abantu bamwe babyibwira, asubiza agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe ntaho byagaragajwe ko stress ifite uruhare runini mu gutera iyo ndwara ya stroke”.

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika kw’imitsi yo mu bwonko.

Ese umuntu yakeka ko arwaye stroke ashingiye ku bihe bimenyetso?

Nta bimeyetso simusiga by’iyi ndwara nkuko Dr. Mucumbitsi abivuga, icyakora hari bitatu byagenderwaho.

Iyo igice kimwe cy’imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhemetse, ijisho rimwe rikifunga, cyangwa se igice cy’umusaya kikagagara wakoraho ntubyumve, kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo, ibi bintu iyo ubyibonyeho usabwa kwihutira kujya kwa muganga, ndetse utavuga ngo nzajyayo ejo.

Ese Stroke iravurwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n’ahandi hifashishijwe uburyo bubiri, bitewe n’urwego igezeho n’impamvu yayiteye.

1. Gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo uzibure cya kibumbe cy’amaraso gishonge

2. Iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi hari igihe biba ngombwa ko umuntu abagwa

Ese Stroke yakwirindwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko uburyo bwa mbere ari ugukora imyitozo ngororamubiri, kuko bizafasha kwirinda umuvuduko w’amaraso, nk’imwe mu mpamvu z’ingenzi zitera stroke.

Kwirinda kunywa itabi no kwegerana n’urinywa, kwirinda kunywa inzoga, kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n’indeshyo yawe.

Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo by’ibi bintu bihagaze. Umuvuduko w’amaraso, isukari iri mu maraso, cholesterol iri mu maraso, ibiro bigereranywa n’uburebure (BMI). Ubu ni bwo buryo bwonyine bwo kwirinda.

Dr. Mucumbitsi yibutsa ko kwirinda biruta kwivuza, ati “ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko uhagaze kuko Stroke ni indwara yica ndetse iyo udapfuye uramugara, kandi iyo umugaye ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira. Iyi ndwara iratungurana ntiteguza haba mu bimenyetso, bifata amasaha make kugira ngo igaragare.

Ibitekerezo   ( 21 )

Muraho neza iyi ndwara yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari abaganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe twageregeje kujya kwa muganga kenshi gashoboka ariko ntibigire icyo bitanga nyuma naje kubiharira imana nibwo nahuye numugabo andangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali twamujyanyeyo ntakizere,gusa twaje gutungurwa nuko amezi 2 yonyine yaramaze,yakize neza ubu mukuru wanjye nimutaraga,nawe ubashaka wabahamagara kuri +250783700426

Mugire alex yanditse ku itariki ya: 6-06-2025  →  Musubize

Mwaramutse neza iyi ndwara yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari aba ganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe twageregeje kujya kwa miganga ariko ntibigire icyo bitanga nyuma naje kubiharira imana nibwo nahuye numugabo andangira ikigo gikorera mumugi wa kigali baramfasha ubu ndi muzima nawe ubashaka wabahamagara kuti +250783122103. 0783122103

Odasien yanditse ku itariki ya: 29-05-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza ndumwe mubagabo bahuye niyi ndwara ya stroke namaze igihe nyirwaye gusa icyo navuga Nuko stroke ari indwara mbi cyane kuko iragenda ikanguza hafi ibice byose byumubiri kuko nkange kuvuga ndetse nubundi vice byumubiri ntibyakoraga nawe nagerageje kujya kwamuganga ariko ntibyagira icyo bitanga moitamo kubishyira mimabiko yi MANA nagiye gusenga kubwamahirwe mpura numuvandimwe andangira ikigo cyabanyamerika gikorera kigali njyayo ntacyizere bama imiti ndayinywa ubu Mez neza rwose nawe ubakeneye wahamagara muganga kuri,0792940838 agufashe

Egide habineza yanditse ku itariki ya: 27-05-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza ndumwe mubagabo bahuye niyi ndwara ya stroke namaze igihe nyirwaye gusa icyo navuga Nuko stroke ari indwara mbi cyane kuko iragenda ikanguza hafi ibice byose byumubiri kuko nkange kuvuga ndetse nubundi vice byumubiri ntibyakoraga nawe nagerageje kujya kwamuganga ariko ntibyagira icyo bitanga moitamo kubishyira mimabiko yi MANA nagiye gusenga kubwamahirwe mpura numuvandimwe andangira ikigo cyabanyamerika gikorera kigali njyayo ntacyizere bama imiti ndayinywa ubu Mez neza rwose nawe ubakeneye wahamagara muganga kuri 9783122103 agufs

kamana james yanditse ku itariki ya: 4-05-2025  →  Musubize

Stroke ni indwara mbi cyane imaze guhitana ubuzima bwa benshi ariko na none ukaba wakwivuza ugakira uramutse uyifite. Twagufasha dukoresheje products zumwimerere Kandi zujuje ubuziranenge za NATURE’S WAY dukorera mumugi rwagati watwandikira cg ukaduhamagara kuli +250793864813

Byiringiro diedonne yanditse ku itariki ya: 30-12-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza iyi ndwara yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari abaganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe twageregeje kujya kwa muganga kenshi gashoboka ariko ntibigire icyo bitanga nyuma naje kubiharira imana nibwo nahuye numugabo andangira ikigo cyabanyamerika gikorera mumugi wa kigali twamujyanyeyo ntakizere,gusa twaje gutungurwa nuko amezi 2 yonyine yaramaze,yakize neza ubu mukuru wanjye nimutaraga,nawe wabahamagara kuri +250732509289/+250732509289

Mugabo clement yanditse ku itariki ya: 25-12-2024  →  Musubize

Murahoneza? Nibyo rwose iyindwara yica itababariye knd ni imwemundwara zica zitunguranye ariko kuriwowe uyorwaye cg uyirwaje wihangayika kuko murwanda ubu iravurwa burundu ucyeneye ibindibisobanuro hamagara muganga agufashe kuri +250787289124
+250721412570

Pandasi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-12-2024  →  Musubize

Mwaramutse neza iyi ndwara yari ihitanye Mukuru wanjye ni Mana yahabaye
Hari aba ganga bakorera I Kigali nibo bamuvuye KUVA muri 2020 kugeza ubu 2024;ntarongera kurwara pe kdi mbere yahoraga mu bitaro ,agata ubwenge tukagira NGO bamuroze igicuri pe twageregeje kujya kwa miganga ariko ntibigire icyo bitanga nyuma naje kubiharira imana nibwo nahuye numugabo andangira ikigo gikorera mumugi wa kigali baramfasha ubu ndi muzima nawe ubashaka wabahamagara kuti 0735454502

Claud yanditse ku itariki ya: 9-11-2024  →  Musubize

Stroke ni indwara mbi cyane imaze guhitana ubuzima bwa benshi ariko na none ukaba wakwivuza ugakira uramutse uyifite. Twagufasha dukoresheje products zumwimerere Kandi zujuje ubuziranenge za NATURE’S WAY dukorera mumugi rwagati watwandikira cg ukaduhamagara kuli +250794238043

Ndahiriwe Caleb yanditse ku itariki ya: 6-09-2024  →  Musubize

  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka