Sobanukirwa amoko y’agahinda gakabije, kwigunga no kwiheba (Dépression)

Habaho amoko menshi y’indwara ya dépression afata abantu batandukanye, ku buryo buri bwoko bugira umwihariko uburanga cyangwa se ibimenyetso byabwo, uko uburwaye yitabwaho n’uko avurwa.

Twifashishije imbuga zandika ku buzima www.compagnie-des-sens.fr na acteurdemasante.lu, tugiye kureba ubwo bwoko butandukanye bwa dépression:

• Iyo bita “Dépression réactionnelle”
Ubu bwoko bwa dépression buva ku mihindukire y’ubuzima itewe n’ibihe bigwiriye umuntu. Urugero nk’urupfu rw’uwe yakundaga, gutandukana kw’abashakanye, cyangwa kuvanwa mu kazi.

• Ubwoko bwa dépression bita “endogène”
Iyi dépression irangwa no kumva utaguwe neza mu buzima, bitewe no gutakaza inyungu runaka, kumva utakwidagadura, ukumva nta kintu cyakuzamurira amarangamutima. Igaragazwa kandi no gukora buhoro cyangwa guhubuka kw’imikorere y’ubwonko, Kunanirwa kurya no gutakaza ibiro mu buryo bukabije, ndetse no gutakaza ubushobozi bw’imikorere y’ibimenyetso by’ubuzima.

N’ubwo iri jambo «endogène» ridakunze gukoreshwa cyane, ubu bwoko bugaragara cyane muri dépression zifite inkomoko mu muntu ubwe.

• Dépression yitwa “névrotique”
Ubu bwoko buhuriza hamwe ibimenyetso bya dépression yaba iyoroheje cyangwa se ikomeye akenshi bisemburwa n’ibintu bitugose cyangwa se bidukikije.

Ubu bwoko bwa dépression bukunze gufata cyane abantu basanzwe bafite imiterere yo kurakara vuba kandi cyane.

• Depression yitwa post-partum
Ni dépression ifata ababyeyi babyaye vuba ikigaragaza akenshi mu byumweru hagati ya bine (4) n’umunani (8) nyuma yo kubyara.

Igira ubukana butari bumwe bitewe n’imiterere y’umuntu ikarangwa n’imihindagurikire y’ibintu bimwe na bimwe nk’ihindagurika ry’imisemburo, imitekerereze, imibanire n’abandi,…

• Dépression ifata abantu bageze mu zabukuru
Ibintu bitandukanye bigera ku bageze muzabukuru nko gupfusha uwo bashakanye, indwara zitandukanye zibafata muri iyo myaka, biri mu bituma aba bantu bafatwa na dépression, ikibasira cyane cyane abadafite umuryango ubitayeho.

Icyakora nanone, ntabwo gusaza iteka bigendana na dépression kuko hari abantu benshi bagera muzabukuru kandi ugasanga banezererwa ndetse bakanyurwa n’imibereho cyangwa se ubuzima babayemo.

• Dépression igendana n’ibihe
Mu bihugu bigira ibihe by’ubukonje bwinshi (Hiver), bamwe mu babituye hari ubwo bigunga bakagwa muri dépression yitwa dépression hivernale iterwa n’ibyo bihe by’ubukonje no kutabona umucyo.

• Maniaco-dépressive ou bipolaire
Ni dépression yoroheje kuyimenya kuko uyirwaye agira amarangamutima ahindagurika, ikarangwa n’uko ibyishimo biri hejuru n’umubabaro uri hejuru bigenda bisimburana, kurakara cyane no gusetsa cyane nabyo bigasimburana ukabona asa nkaho muri we harimo abantu batandukanye.

Iyi dépression ni mbi cyane ndetse inakwiye guhangayikisha kuko umurwayi wayo akenshi agerageza no kuba yakwiyahura. Bisaba rero ko akurikiranwa na muganga.

• Dépression yihishe
Ni ubwoko bwa depression idahita igaragaza ibimenyetso bisanzwe bizwi cyokora ikaba isuzumirwa mu myitwarire n’imitekerereze y’umuntu.

• Dépression professionnelle

Iyi izwi nanone nka « burn out » kuko ari depression igira inkomoko ku kazi cyangwa umwuga umuntu akora.

Iterwa na stress irenze urugero iva ku kazi ka buri munsi. Mu gihe ubona ko ufatwa n’ubwoba kuwa mbere mu gitondo cyangwa se mu gihe ubona amasaha y’akazi kawe ni byiza kwisuzuma ukamenya aho ubwo bwoba buturuka (birashoboka ko waba ufite umuyobozi utaguha amahoro, kuba utishimiye urwego rw’akazi uriho, ibyo ukora, cyangwa se utabanye neza na bagenzi bawe mukorana,…) hanyuma ukabishakira igisubizo bikiri mu maguru mashya.

Dépression cyangwa indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, ni indwara yo mu mutwe iboneka cyane ku isi, ariko nanone ikaba ari imwe mu zisa n’izibagirana mu buvuzi (zititabwaho).

Isoni, ubwoba, ubutamenya by’abarwayi ba depression ni bimwe mu bituma badahabwa ubufasha bakeneye.

Nyuma y’inkuru zirenze imwe tumaze kubagezaho kuri dépression, ukaba umaze kumva hari icyo uyimenyeho kandi wiyiziho, witinya kugana muganga no kuba wabiganiriza umuntu ukuri hafi wagufasha. Kumenya ko waba ufite iki kibazo no kubiganira, ni intambwe ya mbere yo kubaho wishimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye ndashaka ko mwamfasha sinzi uburwayi mfite iyo ndangije kurya nkanyuma y’isaha 1 mpita ngira ibitotsi cg bikaza ndinokuganira naba

Nkomeje philemon yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka