SIDA mu Rwanda yagumye kuri 3% mu myaka isaga 10 ishize

Ubushakashatsi bwiswe RPHIA bwari bumaze iminsi bukorwa bwerekanye ko SIDA mu Rwanda itiyongereye muri rusange mu myaka isaga 10 ishize, kuko ubushakashatsi buheruka bwa 2005 na bwo bwari bwerekanye ko yari kuri 3%, ari wo mubare wagenderwagaho kugeza ubu.

Byagaragajwe kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019, ubwo Minisiteri y’Ubuzima, biciye mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bashyiraga hanze ubwo bushakashatsi bwatangiye gukorwa mu Kwakira umwaka ushize, bukaba bwarakozwe ku bufatanye n’umushinga w’Abanyamerika wa ICAP.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko Umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira abantu benshi bafite virusi itera SIDA kuko uri kuri 4.3%, Intara y’Uburengerazuba ikagira 3.0%, Uburasirazuba bufite 2.9%, Amajyepfo afite 2.9% naho Amajyaruguru akaba ari yo afite umubare muto wa 2.2%.

Ubwo bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari 5.400, mu mijyi akaba ari ho hari benshi kuruta mu cyaro, kuko mu mijyi habarwa 4.8% naho mu cyaro hakabarwa 2.5%.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 17.003 n’abagore 14.025 bari hagati y’imyaka 15-64, no ku bana 8.655 bari hagati y’imyaka 10-14.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana wanayoboye ubwo bushakashatsi yavuze ko hari impinduka zagaragaye mu kigero cy’abantu batandukanye.

Yagize ati "Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA bari hagati y’imyaka 15-49 ni 2.6%, ariko ubu bushakashatsi bwarakomeje bugera no ku myaka 64, ari ho bigaragara ko ubwandu buri kuri 3%. Icyiza kirimo rero ku gihugu ni uko ubwandu mu bakiri bato bugenda bugabanuka".

Yavuze kandi ko umubare w’abandura virusi itera SIDA bashya na wo wagabanutse bigaragara.

Ati "Muri 2014 abanduraga ku mwaka bari 3/1000, ni ukuvuga abarenga gato ibihumbi 10. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko uwo mubare wagabanutse ukaba ugeze kuri 1/1000, ni ukuvuga ko ubu abandura ku mwaka ari 5.400, bagabanutseho 1/2, ni byiza ariko si ibyo kwishimira kuko bakiri benshi".

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

Ati " U Rwanda ruri mu nzira nziza iruganisha ku kugera ku ntego za 2020 z’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya SIDA. Imibare yerekana ko u Rwanda rutera intambwe nziza mu kurwanya icyo cyorezo, bigatuma ruba urwa mbere mu kubigeraho".

Ati "Twizera ko nidukomeza iyo nzira, tuzakomeza kugera kuri byinshi byiza. Ikindi cyiza ubushakashatsi bwerekanye ni uko umubare munini w’Abanyarwanda bazi uko bahagaze ku birebana n’ubwandu bwa SIDA, ikaba ari intambwe nziza mu gukumira ubwandu bushya".

Amafoto: Primature

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Statistics za WHO zerekana ko kuva SIDA yamenyekana muli 1981 imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.
Ubusambanyi butera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu :Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Erega mugomba kumenyako iyisi irangizwa nibintu 2
abakobwa (ubusambanyi n’abagabo)
Amafaranga
aho hantu satani niho agaba imitego cyaneee kandi no mugihe cya nowa ibyo bintu ababirokokaga nibake.

dushoboye kubyirinda twabaho mumutekano ariko udasesuye cyaneee kuberako umutekano usesuye ntwawo duteze igihe cyose iyisi izaba ikiyobowe na satani.ubwo murabyumvako ubwami bw’Imana aribwo muti rukumbi wibibazo dufite mri iyi si.

matata yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka