Rwanda: Abantu 688 bahuye n’abarwayi 17 banduye COVID-19

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020 yatangaje ko abantu 688 bashyizwe mu kato nyuma yo kumenya ko bahuye n’abantu 17 bari bamaze kugaragaraho indwara ya Coronavirus.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel

Minisitiri w’Ubuzima yabivugiye mu kiganiro yarimo cyanyuze ku maradio na televiziyo byo mu Rwanda. Ni ikiganiro cyatumiwemo na Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, cyitabirwa kandi na CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, aho cyari kigamije gusobanurira abaturage amabwiriza mashya ya Leta y’u Rwanda, ajyanye no kurushaho gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Minisitiri Dr Ngamije yagize ati “Abagera kuri 688 ni bo twamenye bahuye n’abantu 17 bamaze kugaragara mu Rwanda ko banduye COVID-19, abo bangana na 68% bahuye n’abo banduye.

Abafite ibimenyetso muri bo, twarabasuzumye abandi dukomeje kubakurikirana ku buryo bw’umwihariko tubabaza amakuru yabo ya buri munsi”.

Minisitiri Ngamije avuga ko abenshi muri abo barwayi baturutse hanze, mu ngendo bakoze baza mu Rwanda mu minsi 15 ishize, avuga ko babafata nk’itsinda ry’abarwayi bari muri Kigali.

Avuga kandi ko kuba iryo tsinda riri i Kigali, ari kimwe mu byatumye Leta ifata ingamba zo gukaza uburyo bwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwirakwizwa mu gihugu hose.

Agira ati “Iri tsinda rero, niba ari abantu bavuye hanze, uko bavuye hanze bakazana iyo ndwara muri iyi minsi 15 ishize, niko uramutse udashyizeho ingamba bagenda mu turere dutandukanye, bakanduza abandi Banyarwanda ugasanga mu gihe gito cyane tugize andi matsinda menshi mu gihugu y’abantu banduye”.

Minisitiri w’Ubuzima kandi yavuze ko, kuba Leta yafashe ingamba nshya, ari uburyo bwo gukumira urujya n’uruza rw’abantu bava i Kigali ahari abantu banduye bajya mu turere tunyuranye tw’igihugu aho bashobora kwanduza abandi bagakongeza igihugu cyose.

Ati “Tugize andi matsinda y’abantu banduye, twaba tuvuye ku cyiciro turiho cy’icyorezo navuga ko gitangiye, tukajya ku cyorezo kimaze gufata intera nini. Haba hasigaye intera imwe gusa ayo matsinda yo mu ntara no mu turere yahura ubundi kikaba icyorezo cy’igihugu cyose”.

Akomeza agira ati “Ni yo mpamvu izi ngamba zikaze zafashwe, ni ukugira ngo dukumire urujya n’uruza rw’abantu bava mu mujyi wa Kigali bajya mu turere, cyane ko uwo mujyi ari wo ufite iki kibazo. Ndetse no mu mijyi itandukanye, urwo rujya n’uruza rukaba rugomba guhagarara, kugira ngo turebe uko mu minsi cumi n’itanu iri imbere bizaba bihagaze ku buryo hafatwa n’izindi ngamba”.

Ayo mabwiriza akubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rikubiyemo ingingo 10 zikangurira Abanyarwanda gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi yose.

Amwe muri ayo mabwiriza, harimo ajyanye no gufunga utubari n’amaduka, gukangurira abaturage kuguma mu ngo zabo n’ibindi.

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 22 Werurwe 2020, imibare mishya y’abamaze kumenyekana barwaye COVID-19 yiyongereyeho abandi babiri, iva ku bantu 17 baba abantu 19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Guhererekanya fr biranga bigakomeza abacuruzi benshi ntibemera MoMo NGO kuyabikuza barabakata mwatubarije Mtn ikaba ikuyeho kubikuza muri iki give hagasigara gusa transfer no kubika Ku bayafite mu ntoki

Emma yanditse ku itariki ya: 27-03-2020  →  Musubize

Ningombwa kubahiriza inama duhabwa nabayobozi ndetse nabaganga mutyo tukirinda cvd 19 izonze isi

Uwineza Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

undi muntu yagaragayeho covid 19 muri central Africa murugo kwa PM

Shuni yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka