Rusizi: Umubyeyi w’imyaka 71 yitabye Imana azize COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 76 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.

Abo barwayi bashya 76 barimo abantu 47 babonetse muri Kigali (abahuye n’abanduye) , 21 babonetse i Rusizi, 4 babonetse muri Gisagara, i Rubavu habonetse 3 naho undi umwe yabonetse i Huye.

Muri rusange kugeza kuri uyu wa Gatatu, abamaze kwandura icyo cyorezo mu Rwanda ni 4,218 muri bo abamaze gukira ni 2,071 naho abakivurwa ni 2,130.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda babaye cumi na barindwi(17) nyuma y’uko hiyongereyeho umubyeyi w’imyaka 71 witabye Imana i Rusizi.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka