Rusizi: Ubushakashatsi kubitera impfu z’abana n’ababyeyi buratanga icyizere cyo kuzikumira
Abaganga n’abaforomo bakora mub itaro bikuru no mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko ipfu z’abana n’ababyeyi ziterwa n’uburangare ndetse na serivisi z’ubuvuzi zitegereye abaturage cyane cyane mu masaha ya ninjoro aho aho umurwayi aremba nta bone uko agera kwa muganga.
Kwitiranya indwara n’amarozi nabyo biri mu bikurura ipfu z’abana bagwa mu giturage aho umwana arwara abaturage bakamujyana mu masengesho bavuga ko yarozwe bakazamujyana kwa muganga igihe cyarenze; nk’uko byagaragajwe mu nama ihuje abaganga n’abaforomo mu karere ka Rusizi.

Nubwo aba baganga n’abaforumu bagaragaje aho ipfu z’abana n’ababyeyi zikunze kuva nabo ngo si shyashya kuko hari izo bagiramo uruhare ariko batabishaka aha ngo ni nko kurangarana umurwayi bagatinda kumwakira kugeza aho bishobora kumuviramo urupfu cyangwa gukuramo inda. Ibi ngo bikunze kugaragara cyane cyane ku bigo nderabuzima.
Nyuma yo kubona ko izo mpfu zitunguranye zikomeje kuba ikibazo mu muryango nyarwanda ndetse kikaba ari ikibazo cyugarije ibihugu byinshi byo muri Afurika, minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’umuryango w’abibubye ushinzwe iterambere ry’abaturage (UNFPA) bafashe ingamba zo gukangurira amavuriro yose yo mu gihugu gufata ingamba zo gukumira izo mpfu hakurikijwe ibibazo abaforumu n’abaganga babonye bizitera bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Ubwo yahuguraga aba baganga n’abaforomo, kuwa 17/07/2013, Dr Bucyana Tatien yatangaje ko nyuma yo kubona ibitera ipfu z’abana n’ababyeyi hagiye gufatwa ingamba zo gukangurira inzego zose gusenyera umugozi umwe, hagakorwa ubukangurambaga ku babyeyi barangarana abana aho baba batsimbaraye kumarozi bavuga ko ariyo ahitana abana.
Yasabye abahuguwe kumanuka mu biturage bagakuramo ababyeyi imyumvire mibi babashishikariza kuvuza abana mu gihe bafashe n’indwara.
Ku kibazo cy’abaganga barangarana ababyeyi, yababwiye ko bagomba gufashanya mu gihe umuganga cyangwa umuforomo adashoboye kuvura umurwayi akitabaza bagenzi be kugirango barokore uwo murwayi mu ngoyi z’urupfu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|