Rusizi ikomeje kugaragaramo abarwayi benshi ba COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri ba COVID-19.

Abo barwayi makumyabiri babonetse mu bipimo 4,749 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu,
abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 878.

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko abo barwayi bashya 20 barimo abagaragaye i Rusizi cumi na batanu (15), i Rubavu habonetse batatu (3), naho abandi babiri (2) bagaragaye i Kigali.

Abantu cumi na batanu mu bari barwaye bakize, abamaze gukira bose hamwe baba 413, naho abakirwaye ni 463.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda ni babiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Banyarusizi nshuti nkunda, mwaretse gukinisha Covid19 bukubahiriza amabwiriza Leta ibaha! Ndizera ko twese tuzesa imihigo yo kurandura Covid19 dufatanije.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka