Ibi babisabwe nyuma yaho muminsi ishize mu mirenge imwe nimwe yo muri aka karere imibare y’abarwaye marariya yagendaga yiyongera cyane cyane mu mirenge ya Nkanka na Nkombo.
Ibi ngo byatewe n’impavu zitandukanye zirimo kuba abaturage bataryama mu inzitiramibu ndetse ngo ntibagire n’isuku ihagije imbere y’ingo zabo hakamera ibigunda n’ibiziba bikurura imibu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide, atangaza ko nyuma yaho ibyo bipimo by’abarwayi ba marariya byari bitangiye kwiyongera ngo bahise bafata ingamba zo gukwirakwiza inzitiramibu mu baturage kuko ngo byagaragaye ko abenshi bataziraramo, aha nanone bibukije abaturage gutema ibihuru byose no gukamya ibiziba bikurura imibu itera marariya.
Zimwe mu mbogamizi zituma abaturage bakomeza kurwara marariya ngo nuko inama bahabwa n’abaganga batazikurikiza aha ngo hari abaturage bahabwa inzitiramibu aho kuzikoresha icyo zagenewe bakazijyana mu bindi n’abazishyize mu byumba ntibaziraremo.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bijeje abashinzwe ubuzima ko bagiye gukora ubukangurambaga bukomeye mu kurwanya marariya bashishikariza abaturage gukora imiganda yo kurandura ibihuru n’ibiziba bikurura imibu, icyakora kugeza ubu ngo marariya iri kugenda igabanuka ku gipimo gishimishije nubwo itararangira.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka karere kandi yasabye aba bafatanyabikorwa gukora uko bashoboye bakirinda ipfu ziturutse ku ndwara zifite imiti nka marariya n’ibindi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yemwe nimutabare uyu munsi malaria iraca ibintu hirya no hino muri rusizi nawe se CS ya nyakarenzo kuba itagira cas za Malaria none ikaba yasaze.ikibazo Ese nuko mu giturage cyaho hatari inzitiramibu oya ahubwo abaturage bigize ntibindeba mu kuryama muri Supaneti aha harasabwa ingamba zo kongera gukaangurira abaturage kwirinda malariya baryama mu nzitiramibu iteye umuti.Hari agace kitwa maqshya ko birakabije cyane imibarte irarushaho kwiyongera.
Ikindi ibiza birabamaze byo gukubitwa n’inkuba,Abashinzwe ibiza batabare aho hantu babagira inama z’imyitwarire.Ejo hagaragaye abatrurage mu bitaro by’ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo bakubiswe n’inkuba, uzi9ko yanatwitse butike igakongoka n’ibintu birimo.Jean Claude Ulimubenshi CS Nyakarenzo