Aba barwaye ni abo mu muryango wa Uwamahoro Faustin usanzwe ucuruza ikigage n’urwagwa mu mudugudu wa Rukore, akagali ka Birori mu murenge wa Tumba, akarere ka Rulindo. Banyoye ikigage yari yasaguye ku cyo yari yacuruje.
Kuva banywa icyo kigage tariki 12/03/2012, aba bantu batangiye kugana ikigo nderabuzima cya Tumba, bababara munda, bagacibwa mo, ndetse bakanatumba inda, maze abaganga bakeka ko ari iki kigage banyoye dore ko bose bivugiraga ko ariyo ntandaro y’ uburwayi bwabo.
Uwamahoro Faustin, avuga ko ibyabaye ku bagize umuryango we ndetse n’abaturanyi be, ari ishyari ry’abamwanga bamurogeye inzoga, kuko abayinywereye ku kabari nta cyo babaye.
Ikigo nderabuzima cya Tumba ndetse na polisi y’igihugu bamaze kujyana ibipimo by’iki kigage muri laboratwari y’igihugu ndetse no mu bitaro bikuru bya polisi ngo barebe niba ari uburozi cyangwa se ari uruvangitirane rw’imisemburo yakoreshejwe; nk’uko bitangazwa na Aloys Bizumungu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba.
Umuyobozi w’umurenge wa Tumba yongeraho ko kugeza ubu hamaze gupfa umwana umwe kuko batinze kumujyana kwa muganga, abandi nabo bakaba bari kugenda boroherwa bagasubira mu ngo zabo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|