Bamwe mu bagabo n’abagore batuye aka karere bemeza ko imyunvire yo kwisiramuza mbere yari hasi, none ubu iragenda irushaho kubacengeramo. Ibyo biterwa n’uko babisobanurirwa bityo bigatuma bagenda barushaho kumenya ubwiza n’akamaro kabyo.
Uwitwa Gaspard Maniriho ngo asanga kwisiramuza ari byiza ku bagabo kuko bibarinda umwanda. Akemeza ko byakagombye no kuba itegeko mu rwego rwo kubitoza abantu no kubafasha kurinda ubuzima bwabo.
Yagize ati: “Jye mbona kwisiramuza byakagombye kuba itegeko kuri buri mugabo wese,kugira ngo barusheho kubiha agaciro no kunva ubwiza bwabyo.Ikindi ni no mu rwego rwo gufasha abagabo kurinda ubuzima wabo,kuko bibarinda umwanda ndetse n’indwara.”
Gusa hari bamwe mu bagore usanga bagifite imyunvire iri hasi ,aho usanga bavuga ngo umuntu ukwiye kwisiramuza ni umuntu ugira ingeso y’ubusambanyi, kuko ari we byarinda kwandura.
Nyiramana Epiphanie ngo yunva atari ngombwa ko buri mugabo wese yisiramuza,ngo abakwiye kwisiramuza ni abafite ingeso yo kuryamana n’abantu benshi batandukanye.
Ati: “Jye mbona abagabo bakwiye kwisiramuza ari bene ba bandi bagira ingeso yo kugenda genda mu bagore benshi,kuko usanga ari bo bifitiye akamaro ko kubarinda kwandura indwara. Naho se abadafite iyo ngeso ubwo baba barwana n’iki?”
Uyu mugore ariko n’ubwo avuga atya,ngo nawe asanga ari byiza kwisiramuza kuko birinda indwara,ngo akaba asanga abagabo baramutse bisiramuje nta ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yazongera kubaho.
Manirafasha Jean D’Amour,ushinzwe ubuzima mu karere ka Rulindo,avuga ko hari ubufatanye mu nzego zose zishinzwe ubuzima mu gukangurira abagabo kwisiramuza,ngo kandi bagenda barushaho kubyuva no kubikora,bikagaragarira mu mibare y’ababikoresha.
Yagize ati”Kuba abagabo bo muri aka karere baritabiriye gahunda yo kwisiramuza byatewe n’ubukangurambaga twakoze dufatanije n’abashinzwe ubuzima bose.Kandi barabyunvise,kuko bigaragarira mu mibare y’abaza kubikoresha usanga ari benshi.
Manirafasha akaba agira abagabo inama yo kwisiramuza,ngo kuko bizabarindira ubuzima.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|