Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 hamaze gushyirwaho abantu 2,500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza.

Habarurema avuga ko hashyizweho abantu benshi bo gufasha abaturage kwirinda Covid-19
Habarurema avuga ko hashyizweho abantu benshi bo gufasha abaturage kwirinda Covid-19

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 hamaze gushyirwaho abantu 2,500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza.

Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe 2021 mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

Ni nyuma y’uko uturere dutandatu ku munani tugize Intara y’Amajyepfo harimo n’aka Ruhango, bashyiriweho amabwiriza ko nta ngendo zemewe guhera saa moya z’ijoro hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, cyane ko utwo turere ngo tukigaragaramo ubwandu bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko kuva COVID-19 yagera mu Rwanda hapimwe abaturage 4,275, habonekamo abarwayi 437 ikaba imaze gutwara ubuzima bw’abantu 10 mu gihe abandi 42 bakirwaye.

Avuga ko icyorezo kirimo kugabanuka cyane kuko mu minsi ibiri ishize ku barwayi 60 ubu hasigaye 42 gusa bakurikiranirwa mu ngo zabo kugira ngo badasohoka bakanduza abandi.

Habarurema avuga ko isaha ya saa moya ishobora gutuma icyorezo kigabanuka kuko ayo amasaha ari bwo abaturage baba bagendagenda ku buryo bakwanduzanya, agahamya ko icyorezo cyiganje mu mirenge y’icyaro ndetse n’aho akarere gahurira n’utundi turere.

Imirenge kigaragaramo ni Bweramana, Gitwe na Kinazi ihana imbibi n’Akarere ka Bugesera kari kamaze igihe muri Guma mu karere ndetse na Ntongwe ikora ku kKrere ka Nyanza nako kari muri Guma mu Karere, naho mu mujyi wa Ruhango indwara ntabwo ari nyinshi.

Habarurema avuga ko mu rwego rwo kwita ku murwayi kugira ngo adasohoka, bashyizeho itsinda ry’abantu bane bamufasha kumenya ubuzima bwe.

Abagomba gufasha uwo murwayi harimo Mutwarasibo, Umukuru w’umudugudu, uw’Akagari ndetse n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima. Bamufasha mu mibereho ye ya buri munsi ariko batamwegereye.

Ati “Icyo bamufasha ni ukumenya uko ameze mu bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibereho ye yo mu rugo ni ukuvuga ikimutunga. Ibyo byombi tubyitaho, iyo ari iby’ubuzima duhamagara Ikigo Nderabuzima bakaza kumureba bakamufasha we atagiyeyo, icya kabiri tumugira mu murima we tukamushakira icyo arya”.

Ikindi ni uko ngo uwiyumviseho ibimenyetso aherekezwa n’umujyanama w’ubuzima yasangwamo uburwayi nabwo agaherekezwa adateze igare cyangwa moto kugira ngo atanduza abandi.

Uwo muyobozi arahumuriza abaturage ko icyorezo kirimo kugabanuka ariko bagakomeza kwirinda.

Avuga ko ku bantu 50 batwaye kwa muganga bikekaho ibimenyetso ku wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, abantu batatu gusa ari bo basanganywe COVID-19.

Ikindi ngo abanduye benshi si abahuriye ahantu ari benshi ahubwo ni abatambara neza agapfukamunwa igihe bari mu bikorwa byabo bibatunga nk’abajya kugurisha ibiribwa ku isoko bari ku igare bamanuye agapfukamunwa agaciririkanya n’umuguzi nawe atakambaye neza.

Habarurema avuga ko ariko n’ingamba zisanzwe zo kwirinda zitubahirijwe neza ari nayo mpamvu imibare y’abarwara yazamutse.

Mu ngamba zafashwe ngo harimo kuba abayobozi bose guhera ku Isibo kugera ku karere bigabanyije ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo bakomeze kwibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda.

Ikindi ni uko hari abantu 2,500 bagomba kuba bari aho abaturage bambukira bajya mu tundi turere duhana imbibi na Ruhango kugira ngo babibutse kugenda ariko bafite ubwirinzi.

Agira ati “Na hahandi abantu bakunda kwambukiranya akarere n’akandi, imigenderanire isanzwe, ari abayobozi ari abana b’urubyiruko, abashinzwe umutekano, twigabanyije ku buryo mu karere dufite abantu 2,500 bari mu kazi buri munsi basimburana, bambaye ibibaranga basaba abantu kwitwara uko bakwiye kwitwara ariko ntawe bahutaza”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko na none barimo kwita ku barwariye mu rugo bakababa hafi ku buryo nta kurambirwa kongera kubaho.

Yibukije abaturage ko isaha ya saa moya z’ijoro atari iyo gutaha ahubwo ari iyo kuba abaturage bari mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka