
Niko byagenze kuri bamwe mu baturage baturiye Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango nyuma yo gupimwa indwara zitandura, mu gikorwa cyateguwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri iyo Kaminuza, kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017.
Icyo gikorwa cyakozwe ku buntu mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.
Urinzwenimana Felix, umusore w’imyaka 24 avuga ko nyuma yo gupimwa ubwiyongere bw’isukari mu mubiri ibisubizo byagaragaje ko igipimo cy’isukari ye kiri hejuru cyane akaba asabwa kujya kwa muganga kugira ngo bamuvure.
Agira ati “Numvaga ndi umusore nta kibazo mfite mu mubiri, umuduko w’amaraso nta kibazo bansanganye ariko ngo isukari yanjye ni nyinshi mu mubiri bangiriye inama yo kujya kwivuza.”
Ngarukiye Samuel, umusaza wo mu kigero cy’imyaka 70 avuga ko nyuma yo gupimwa basanze afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kandi na we ngo ntabyo yari azi.
Agira ati “Ntabwo nari nzi ko ndwaye, ndashimira gahunda zo kudupimisha tukamenya uko duhagaze ubu ngiye kureba uko njya kwivuza.”

Abaturage bishimira kuba ibikorwa nk’ibyo byo kubapima bibasanga iwabo, mu gihe ubundi bagombye kujya kubyishyura kwa muganga.
Ahobantegeye Chantal, uyobora umuryango FPR-Inkotanyi muri Kaminuza ya Gitwe avuga ko gahunda yo gupima abaturage ku bushake izakomeza kuko abashaka kwipimisha ari benshi.
Avuga ko abantu babarirwa muri 500 bamaze gupimwa umuvuduko w’amaraso, ibipimo by’isukari mu mubiri n’ibijyanye n’imirire.
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, abanyamuryango bo muri Kaminuza ya Gitwe bari gukora umuganda, basukura imihanda, banaremera abatishoboye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turishimyecyane bibaye byiza abantubose bapimwa izondwara kuko abantubarwaye batabizi