Rubavu: Ubuyobozi bwagiriye inama abajya i Goma kwirinda gusuhuzanya

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda kwandura Ebola ari ukwirinda gusuhuzanya no kugira abo umuntu akoraho.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu aganiriza abacururiza ku cyambu cya Rubavu bakunda guhura n'Abanyekongo
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu aganiriza abacururiza ku cyambu cya Rubavu bakunda guhura n’Abanyekongo

Aganira n’abaturage bacururiza ku cyambu cya Rubavu cyubatse mu Murenge wa Nyamyumba ahazwi nka Brasserie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko hashyizweho ingamba zikomeye mu kwirinda ko abantu bakwandura icyorezo cya Ebola.

Zimwe mu ngamba avuga ni uko ku masoko hashyirwa amazi n’isabune kugira ngo abinjiye mu isoko babanze gukaraba bahurire mu isoko bizeye isuku. Ikindi avuga ni uko mu mahoteri n’utubari izo ngamba na ho zamaze gushyirwaho, naho ku mipaka hashyirwaho ibyuma bipima umuriro.

Habyarimana uyobora Akarere ka Rubavu yagize ati “Hari ingamba nyinshi zafashwe mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda Ebola, ku mipaka hari abapima abafite umuriro mwishi, gutukura amaso, gucibwamo, kuruka no kuzana amaraso mu myanya itandukanye y’umubiri, njya Congo njye nta muntu nasuhuza, nta n’ibintu by’abandi nakoraho. Tugira inama n’abajyayo guca inzira zizwi kugira ngo baramutse bagize ikibazo bafashwe byihuse.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bakorera ku cyambu bahura n'Abanyekongo bakoresha inzira y'amazi
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bakorera ku cyambu bahura n’Abanyekongo bakoresha inzira y’amazi

Kuva mu Mujyi wa Goma hagaragara umurwayi wanduye icyorezo cya Ebola, mu Karere ka Rubavu batangiye ubukangurambaga bwo kuyirinda no kwirinda kujya mu duce Ebola ivugwamo kugira ngo hatagira uwayandura akayizana mu Rwanda, cyane cyane ko amahirwe yo kuyikira ku wayirwaye ari makeya.

Icyambu cya Rubavu gihuza abaturage bo mu Rwanda n’Abanyekongo bakoresha inzira y’amazi mu duce twa Minova na Kalehe. Nubwo ku cyambu hashyizweho abapima Ebola ku bava mu gihugu cya Congo, banyuze inzira y’amazi, ubuyobozi bukomeza kubwiriza abaturage kugira isuku no kwirinda Ebola kugira ngo itazagera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka