Rubavu : Restaurants ziratungwa agatoki kugira umwanda

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu burakangurira abaturage kudahishira uburiro (restaurants) bugaragaza umwanda kuko ugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Hari amazu yahoze ari depots z’amakara ariko zigatanga ifunguro rijyanye n’abafite ubushobozi bucye.

Bamwe mu bashinga ubu buriro bavuga ko mu mujyi wa Gisenyi habarirwa amahotel n’amazu acumbikira abagenzi ahenzi ariko ntihaboneke amazu yakira abafite ubushobozi bucye nk’abakozi bakorera amafaranga macye kugira ngo babone aho bicira isari.

Hamwe mu hagaragaye isuku nke mu buriro ni mu mudugudu wa Isangano mu kagali ka Kivumu mu mujyi wa Gisenyi ariko hari ahandi heshyi nkaho abantu benshi bahurira hamwe no ku mupaka muto.

Hari uburiro usanga buri imbere y'ubwiherero.
Hari uburiro usanga buri imbere y’ubwiherero.

Nyiramaronko Gisele, umwe mu bafite uburiro butagira izina avuga ko ahantu akorera hatameze neza kuko nta handi afite, akavuga ko n’abahagana baba bafite ubushobozi bucye mu gihe nta bushobozi bwo gukorera ahantu hatunganyije kandi ngo aka kazi gatuma atunga umuryango we.

Kamarampaka Benjamin, umukozi w’umurenge wa Gisenyi, avuga ko batunguwe no kuba hari uburiro bumeze gutyo, akavuga ko abaturage bagombye gutanga amakuru bugafungwa kuko bubagiraho ingaruka, nyamara bamwe mu babufite bavuga ko batanga imisoro bivuze ko baba bazwi ahubwo abagenzura isuku batabyitaho.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka