Inshingano z’aya matsinda shinzwe isuku ni ukwigisha abaturage kwirinda umwanda ushobora kubatera indwara ziterwa n’isuku nke, cyakora abamaze guhugurwa muri ako kazi ni abo mu mirenge ya Mudende, Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe kubera ubushobozi buke ariko ngo uko bwiyongera niko n’abandi bazagenda bahugurwa.
Kimwe mu kigomba kwitabwaho ni ubwiherero, kugira aho bashyira ibikoresho byo mu gikoni, n’aho gushyira imyambaro.
Muri 2012 bamwe mu baturage bimuwe muri Gishwati batuzwa mu mudugudu mu murenge wa Rubavu bigeze kurwara amavunja kubera isuku nke bavuga ko baterwaga no kutitabwaho ariko ubuyobozi bwabahaye imiti ibavura.

Abaturage bavuga ko umushinga wita ku isuku n’isukura Wash wagize uruhare mu gihundura imyumvire ushinga aya ma clubs wigisha abaturage
uburyo bwo kurwanya isuku nke ariko bakavuga ko ubu bisa n’ibyahagaze.
Mu karere ka Rubavu uretse kuba harigeze kurangwa amajunja bamwe mu batuarge baregwa kujugunya imyanda mu kigaya cya Kivu cyangwa mu nzira z’amazi zijyana amazi mu kivu banga kwishyura amafaranga y’isuku.
Abaturage bamwe bakavuga ko uretse no kuba abaturage batita ku isuku cyane ngo ubuyobozi ntibubishyiramo imbaraga nko mu miganda aho no gusukura umujyi biharirwa amashyirahamwe ashinzwe isuku imihanda ikangirika kandi ntisanwe.

Ibi byiyongeraho kuba ubuyobozi budashyira amatara ku mihanda n’ahari ntiyake ngo ahantu nyabagendwa hashobore kubona bamwe bakahajugunya imyanda byiyongeraho amazu yubatswe ariko ntarangizwe aadatanga isuku mu mujyi wa Gisenyi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|