RDC: Malariya irakekwa kuba nyirabayazana w’icyorezo cyahitanye abarenga 80

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malariya irakekwa kuba ari yo nyirabayazana y’icyorezo giherutse guhitana abantu barenga 80, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku mugabane wa Africa (Africa CDC).

Abahitanywe n’icyo cyorezo kikiri amayobera, babanje kugira ibimenyetso by’ibicurane biherekejwe n’umuriro, kuribwa umutwe, guhumeka nabi no kubura amaraso.

Benshi mu bafashwe ibipimo bagaragaje ko babanje kurwara malariya iterwa n’umubu wa anoferi, ikaba imaze kuba icyorezo mu karere gasanzwe kibasirwa n’ibibazo by’imirire mibi, bigatiza umurindi icyo kibazo.

Hagati aho ariko nubwo malariya ari yo irimo gushyirwa mu majwi, impuguke mu buzima ziravuga ko hashobora kuba hari n’ibindi birimo guteza icyo cyorezo, kikirimo gukorwaho ubushakashatsi amanywa n’ijoro.

Impungenge kuri iyo ndwara zikomeje kwiyongera nyuma y’urupfu rw’umugabo ukuze, wabanje kugaragaza ibimenyetso by’umuriro ukabije uherekejwe no kuva amaraso.

Dr Ngashi Ngongo wo mu kigo gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo ku mugabane, Africa CDC, yabwiye itangazamakuru ku wa Kane, ko ibyo ari byo byatumye batekereza ko icyo cyorezo gishobora kuba gifitanye isano na malariya, kuko barimo kugisanga mu bantu bayirwaye.

Ibipimo byafashwe ku murwayi wapfuye, byoherejwe ku bitaro bya Leta mu murwa mukuru Kinshasa kugira ngo bisuzumwe, ibizamini bikazashyirwa ahagaragara mu cyumweru gitaha.

Africa CDC, Ishami rya UN rishinzwe ubuzima (WHO) n’ibindi bigo bifite ubuzima mu nshingano, byongereye imbaraga mu bushakashatsi kuri icyo cyorezo cyanafashwe nk’ikiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka