RDC: Abantu 14 bamaze kwitaba Imana bahitanwe n’indwara ya Ebola

Abantu 14 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabye Imana bazize indwara ya Ebola. Abo bantu bapfuye bakomoka mu Ntara y’Iburasirazuba (Province Orientale) aho icyorezo cyagaragaye guhera tariki 17/08/2012.

Umuyobozi w’ubuzima muri ako gace, Dr. Jacques Bumbaluka, atangaza ko abandi bantu bakekwaho iyo ndwara bagisuzumwa kugira ngo hamenyekane koko niba baranduye iyo ndwara.

Yizeza ko iyo ndwara izaba yagabanyije ubukana mu minsi iri imbere ariko ntagaragaze uko bazabigeraho.

Muri rusange abantu 29 bamaze kwandura Ebola; nk’uko raporo yashyizwe ahagaragara tariki 1/09/2012 n’itsinda rishinzwe gukumira icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ibigaragaza.

Dr. Vital Mondonge, umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima muri Kongo-Kinshasa, atangaza ko imibereho y’Abanyekongo bo mu cyaro ishobora gutuma icyo cyorezo gikwirakwira mu baturage vuba.

Agira ati: “Imirimo ya buri munsi nko guhiga yatuma bandura iyo ndwara. Umuntu wanduriye mu ishyamba ayanduza abandi baturage baturanye”.

Mu bihe nk’ibi, abaturage barasabwa kwitwararika kugira ngo batandura birinda gusuhuzanya, kurarana n’umuntu wanduye Ebola, gukora ku nyamaswa yapfiriye mu ishyamba n’ibindi.

Indwara ya Ebola yongeye kubura umutwe muri Uganda mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi. Kugeza uyu munsi, habarurwa abantu 17 bahitanwe na Ebola muri icyo gihugu ariko amakuru ashimishije aturuka mu mu muryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima avuga ko icyo cyorezo cyakumiriwe ku buryo nta mpungenge kigiteye yo gufata abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka