RBC yongeye gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange muri Kigali

Ikigo cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), ku nshuro ya kabiri kirateganya gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, kuri iyi nshuro intego ikaba ari ugupima abaturage basaga 100.000, ni igikorwa giteganyijwe ku itariki 23 na 24 Nyakanga 2021.

Nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima, byari byarateguwe ko hazabaho gukingira ahagana ku musozo wa gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ y’iminsi 10.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC yagize ati “ Iki ni ikindi gikorwa cyo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange, intego ni ugupima nibura 15% by’abantu bakuru, ariko twibanda cyane ku bakora mu nzego zitanga serivisi zituma ibyago byo kwandura biri hejuru ya 5 %”.

Uburyo bwo guhitamo ingo zikorerwamo ibyo bikorwa byo gupima Covid-19, kuri iyi nshuro butandukanye n’ubwakoreshejwe mu bikorwa bya gupima icyo cyorezo mu buryo bwa rusange byakozwe ku matariki 17 na 18 Nyakanga 2021.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko bashaka kumenya abantu baba baranduye Covid-19 mu gihe cya Guma mu Rugo, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere, aho imibare yerekanye abanduye iyo virusi mbere y’uko hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo.

Dr. Mpunga yongeyeho ati “Turashaka kumenya uko imibare ihagaze mu bice byari byagaragayemo abanduye benshi cyane mu ipima rya Covid-19 ryabanje”.

Ubwo Dr Nsanzimana yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko imibare yavuye mu bikorwa byo gupima Covid-19 muri rusange byabaye ubushize muri Kigali, yagaragaje ko abantu basaga 40.000 banduye Covid-19”.

Yongeyeho ko bataramenya neza impamvu zatumye haboneka umubare munini w’abanduye mu Tugari twa Gasagara na Gacaca mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ibyo bije nyuma yo gupima Covid-19 mu buryo bwa rusange mu tundi turere umunani natwo turi muri Guma mu Rugo.

Dr Nsanzimana yagize ati “Twapimye 5% by’abaturage muri Kagari no mu turere two hirya no hino mu gihugu turi muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’abantu 100 bo mu turere tutari muri Guma mu Rugo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka