RBC yasabye abamotari kwirinda Ebola no kuyirinda Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwahamagariye abatwara moto mu Karere ka Rubavu kwirinda Ebola no kuyirinda Abanyarwanda.

I Goma hafi ya Rubavu hari umuntu basanzemo virus ya Ebola
I Goma hafi ya Rubavu hari umuntu basanzemo virus ya Ebola

Ubuyobozi bwa RBC bwahuye n’abatwara Moto nyuma y’uko umurwayi wa Ebola agaragaye hafi ya Rubavu mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwahise rwongera ubwirinzi ku mipaka inyurwaho n’abahahira mu gihugu cya Congo harimo gupima abinjira mu Rwanda no gushyiraho amazi yo gukaraba. Icyakora ahari abanyura mu nzira zitemewe bazwi nk’abacoracora kandi badapimwa.

Abacoracora ni abantu binjiza ibicuruzwa mu Rwanda rwihishwa batanyuze ku mipaka. Iyo bageze mu Rwanda bakorana n’abatwara moto mu kubageza iyo bajya no guhunga inzego z’umutekano.

Ni bamwe mu bashobora gukongeza Ebola mu Rwanda igihe baramuka bahuye na yo kuko byamenyekana bageze mu gihugu ndetse bakagira abo banduza kuko badapimwa bikaba byashyira igihugu mu kaga.

Dr José Nyamusore, umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ukuriye gahunda yo kurwanya ibyorezo mu gihugu, kubikumira no kubivura avuga ko nubwo nta Ebola iragera mu Rwanda ngo Abanyarwanda bagomba kwirinda ko ihinjira.

Yagize ati “Abamotari bari mu byiciro byihariye kimwe n’abakora mu mahoteri, amasoko n’abatwara abagenzi kuko bahura cyane n’abashyitsi bagira aho babakura cyangwa bagira aho babajyana, tugomba kubegera mu kubigisha uko birinda Ebola. Ibimenyetso byayo birimo umuriro, kubabara umutwe, kubabara ingingo, kuruka no guhitwa bakamenya uko bayirinda birinda gukora ku matembabuzi, birinda gukora ku muntu wagaragayeho ibimenyetso.”

Nyamusore avuga ko ubu ari ubwirinzi bw’ibanze kandi bizabafasha kwirinda no kurinda igihugu mu guhagarika uruhererekane mu kwanduza.

Abamotari bo mu Karere ka Rubavu basabwa gutwara abagenzi ariko no kumenya amakuru yabo n’aho bavuye, bakirinda gutwara abanyura inzira zitemewe mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu n’ubuzima bwabo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku wa 17 Nyakanga 2019 ryatangaje ko Ebola ari ikibazo cy’isi mu gihe imaze guhitana abantu 1 700 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, kandi ko ishobora no gukwira mu bindi bihugu bituranye na Congo birimo u Rwanda. Ni nyuma y’uko umurwayi umwe agaragayeho Ebola mu Mujyi wa Goma utuwe na miliyoni y’abantu bagenderana cyane n’u Rwanda.

Uretse kuba u Rwanda ruri mu bihugu byakwandura, harimo kuba ikibuga cy’indege cya Goma gikoreshwa n’indege zijya mu gihugu cya Ethiopia ku buryo hagize ujyayo yanduye Ebola yakwanduza abatuye icyo gihugu.

Ibihugu byinshi birasabwa gushyira imbaraga mu gusuzuma Ebola ku mupaka no ku bibuga by’indege no ku byambu mu gihe hari umurwayi ushobora kuva muri Congo agana muri ibyo bihugu akaba yajyanayo Ebola.

Michel Yao, Umuhuzabikorwa wa OMS ushinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru, yemeje ko ibyago byo gukwirakwira kw’iki cyorezo mu ntara n’ibihugu bituranye na Goma birimo kwiyongera.

Avuga ko kugira ngo u Rwanda rube rwatekana nk’uko amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima abiteganya ari ngombwa kunoza ingamba zo gusuzuma abantu ku mipaka.

Kwigisha abakora ku mupaka, abakora mu nzego zitwara abantu hamwe n’izakira abanyamahanga mu Karere ka Rubavu bikaba byafasha mu kurinda ko Ebola igera mu Rwanda cyangwa ikwirakwira iramutse ihageze. Ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa imipaka itatu; umupaka wa La Corniche, umupaka muto na Kabuhanga. Iyo mipaka yose ikorerwaho igenzura rya Ebola ku binjira mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka