RBC yahagurukiye guhashya imibu itera Malariya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kiri mu bikorwa byo guhugura abaturage ku ngamba zo kurwanya Malariya, cyane cyane gusiba ibyobo bibika amazi bishobora kuba indiri y’imibu itera iyo ndwara izahaza benshi ku isi.

Ahareka amazi hose hororokera imibu
Ahareka amazi hose hororokera imibu

Ibyo bikorwa birimo kwigisha abashinzwe ubuhinzi mu turere, abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi, abakora mu bigo nderabuzima kuva tariki 19-30 Mata 2021, kugira ngo na bo bazajye kwigisha abaturage uko basiba ibyobo byororokeramo imibu itera malaria.

Twizerimana Cyprien ni umuturage wo mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rugerero akaba umuzamu w’uruganda rukora ishwagara.

Avuga ko akunze kurwara malaria iterwa n’imibu imuruma ituruka mu bidendezi bibumbirwamo amatafari.

Twizerimana avuga ko uretse kwivuza, nta bundi bushobozi afite bwo kurwanya malaria. Ati "Nakora iki kindi uretse kujya kwa muganga bakampa imiti ngakira".

Iyo abajijwe impamvu adasiba ibyobo byororokeramo imibu avuga ko atabikora kuko ibyo biziba ari byo akoresha mu kubumba amatafari.

Agira ati "Ndabibona ko imibu yororokera hano, ariko nta kundi nabigenza kuko ni ho dukura imibereho."

Dushimimana Pacifique utuye mu Murenge wa Rugerero avuga ko bafite ikibazo cyo kurwara malaria kandi badafite uburyo buhagije bwo kuyirinda.

Ati "Dukoresha inzitiramibu mu kwirinda malaria, ubundi tugacukura ibyobo tugashyiramo amabuye tukarenzaho imyenda kugira ngo amazi atareka akaba yatwanduza malaria."

Dushimimana avuga ko gusiba ibyobo by’amazi bitaborohera kubera abaturage batabikorera hamwe.

Ati "Ntiwasiba ibyobo byose wenyine, ubuyobozi butabigizemo uruhare. Niba butabikora natwe ntitwabikora."

Dunia Munyakanage, umukozi wa RBC, avuga ko amazi yose ashobora kureka ari ubwororokero bw’imibu nayo igenda ikaruma abantu, nyuma y’iminsi ibiri ikagenda igatera amagi, kandi umubu umwe ushobora gutera amagi 150 cyangwa 200 mu minsi ibiri kandi ushobora kubaho ukwezi utera amagi.

Ati "Turimo kwigisha abaturage gusiba ibyobo bishobora kurekamo amazi kuko iyo atinzemo haba indiri y’imibu itera malaria".

Dunia avuga ko iyo amagi amaze kugera mu mazi bisaba igihe kingana n’iminsi 6 kugira ngo igi ry’umubu utangire uguruke bitewe n’ ubuhehere buhari.

"Iyo hari ubushyuhe bwinshi, umubu ukura vuba bigasaba iminsi mikeya kugira ngo uguruke, naho iyo ubushyuhe ari bukeya bishobora kuwufata iminsi 13 nawo ugatangira kujya kurya abantu."

Uburyo bwiza bwo kwirinda imibu ni ugusiba ibyobo by’amazi imibu yakuriramo, naho abakoresha ibizenga mu kubumba amatafari n’ ibindi bikorwa bikenera amazi biba byiza bagiye bayahindura nyuma y’iminsi ine amagi y’imibu atarakura.

Ubundi buryo ni ugukoresha inzitiramibu kuko imibu itera malaria irumana mu masaha y’ijoro cyane cyane amasaha y’igicuku, abarara hanze bashobora kwifashisha imiti icanwa n’imiti yo kwisiga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, rigaragaza ko mu minota ibiri Malariya iba ihitanye umuntu mu gihe abantu barenga miliyoni 200 ku isi ari bo bayandura buri mwaka.

Mu 2019, OMS yagaragaje ko abanduye iyi ndwara bari miliyoni 229, mu gihe umubare w’abo yahitanye wari ibihumbi 409.

Abana bari munsi y’imyaka itanu nibo bagaragaye nk’abafite ibyago byo kurwara Malariya kuko mu 2019, abagera kuri 67% by’abishwe na Malariya bari abana bari munsi y’imyaka itanu.

Afurika ni wo mugabane ugirwaho ingaruka zikomeye na Malariya, aho mu 2019, abantu bose barwaye n’abishwe na Malariya ku Isi harimo 94% bo muri Afurika.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, igaragaza ko abantu barwaye malariya mu 2019, bari miliyoni 3,6 mu gihe abayirwaye mu 2020, bageze kuri miliyoni 1.8.

Mu myaka ibiri ishize mu turere 12 tw’igihugu twiganje mu Burasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo twagaragayemo cyane Malariya hatewe umuti wica udukoko tuyikwirakwiza mu ngo z’abaturage.

RBC igaragaza ko mu gihugu hose nibura 70% hafi bya Malariya iri mu gihugu ituruka mu turere 12 two mu Ntara z’Uburasirazuba, Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

RBC igaragaza ko nibura 56% by’abarwaye Malariya bose mu gihugu bakirwa n’Abajyanama b’Ubuzima bakabavura bagakira batageze ku Bigo Nderabuzima cyangwa Ibitaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka