RBC irashaka uburyo abantu barindwa imibu ibarumira hanze y’inzu

Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko hagiye gushakishwa ubundi buryo bwunganira ubwo gutera imiti yica imibu mu nzu no kuryama mu nzitiramibu, ahanini hagamijwe kurinda abarumwa n’imibu bari hanze y’inzu zabo.

Gutera imiti ku nkuta hanze biri mu birinda abantu kurumwa n'imibu iyo batari mu nzu
Gutera imiti ku nkuta hanze biri mu birinda abantu kurumwa n’imibu iyo batari mu nzu

Gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu imaze imyaka irenga icumi itangiye mu Gihugu, ikaba yaratanze umusaruro kuko yagabanyije Malariya ku rugero rushimishije, kuko abarwayi bayo bavuye kuri Miliyoni eshanu mu myaka itanu ishize, ubu ikaba igeze ku barwayi bari munsi ya Miliyoni.

Hafi 75% by’abarwayi bayo bakaba bari abo mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, hagakurikiraho iy’Amajyepfo.

Dr Mbituyumuremyi avuga ko ariyo mpamvu hatangijwe gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu, kugira go yunganire inzitiramibu byagaragaraga ko icika intege imibu itangiye kugira imbaraga zirusha iz’inzitiramibu.

Ku ikubitiro bakaba barahereye mu Turere 12 harimo turindwi tw’Intara y’Iburasirazuba na dutanu tw’Amajyepfo.

Ati “Ibi byatanze umusaruro ukomeye aho tubona ko imibare yavuye kuri Miliyoni eshanu mu myaka itanu ishize ubu tukaba twaragize munsi ya Miliyoni imwe muri uyu mwaka dusoje, byerekana ko Malariya yagabanutse hafi incuro 80%.

By’umwihariko mu myaka ya 2010/2012, Akarere ka Nyagatare kajyaga kiharira hafi 50% by’abarwayi ba Malariya bo mu Gihugu cyose, kuri ubu ariko naho iyi ndwara ikaba yaragabanutse bikomeye.

Avuga ko intego y’Igihugu ari uko Malariya yacika burundu ariko bigasaba ko hatabaho kwirara, imibare ikaba yakongera kuzamuka.

Yagize ati “Hari abantu barumwaga n’imibu hanze y’inzu zabo mu gihe twebwe ibyo twakoraga kenshi byibanda imbere mu nzu, ari supaneti no gutera imiti byose bikorwa imbere mu nzu, abo rero bari hanze barumwa n’imibu, dukeneye kongeramo imbaraga cyane kugira ngo tubashakire imiti yo kwisiga, dushake imiti dutera mu bishanga kugira ngo tuyisangeyo itarakura.”

Ikindi ngo ni ugufatanya n’inzego z’ibanze mu bukangurambaga bwo guhangana n’ahororokera imibu nko mu binogo bikikije ingo, ibihuru, ahacukurwa amabuye y’agaciro, mu bishanga n’ahandi aho bishoboka ibinogo bigasibwa.

Mukabarisa Jackline wo mu Murenge wa Rwempasha, avuga ko mbere yo gutererwa imiti yica imibu mu mazu yahoraga kwa muganga arwaye cyangwa arwaje Malariya.

Ati “Yewe, hari uwo yafataga akazana umuriro mwinshi agateshaguzwa hagakekwa amarozi, ku buryo hari abajyaga mu bavuzi ba gakondo bakaba bahasiga n’ubuzima. Jye buri mwaka nabaga mu bitaro ndwaye cyangwa ndwaje ntacyo nkora cyanteza imbere.”

N’ubwo ngo gutererwa imiti babanje kubirwanya ngo bizana imbaragasa mu nzu n’utundi dusimba ngo bamaze kubona impinduka kuko batakirwara cyangwa ngo barwaze Malariya.

Akarere ka Nyagatare by’umwihariko gaheruka kugira umubare w’abarwayi ba Malariya y’igikatu benshi mu 2015/2016, aho kagize abarwayi 429 ndetse 10 irabahitana.

Imirenge ya Rwempasha uhana imbibe n’Igihugu cya Uganda, Rwimiyaga na Karangazi ikora kuri Pariki y’Akagera ikaba ariyo igifite imibare myinshi y’abandura Malariya mu Karere ka Nyagatare.

Mu gutera imiti yica imibu mu nzu, Leta itanga arenga Miliyari ebyiri ku mwaka mu Karere kamwe gusa.

Iby’icyo gikorwa byagarutsweho ku ya 30 Ugushyingo 2022, ubwo umuyobozi ushinzwe kurwanya Malariya muri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr David Walton, yasuraga Akarere ka Nyagatare kugira ngo yirebere uko Malariya yagabanutse, nyuma y’inkunga y’imiti iterwa mu nzu batera u Rwanda imaze itangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka