RBC irahumuriza abantu kubera ibicurane byiyongereye
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone akabasaba kugana ibigo by’ubuvuzi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko mu gihe cy’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero cyane mu mazuru, mu mihogo no mu bihaha zirimo ibicurane (grippe) na Covid-19.
Icyakora hashingiwe ku mibare igenda iva mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu, ubu ngo higanje cyane indwara y’ibicurane (influenza), kandi uretse kuba ivurwa igakira ngo ishobora no kwikiza ubwayo.
Ati “Iyi ndwara y’ibicurane irimo kwigaragaza ubungubu aho mu bipimo twagiye dufata mu bitaro bitandukanye, twasanze harimo ubwiganze bw’indwara y’ibicurane ubwoko bwa Influenza. Ni ubwoko mu by’ukuri budateye impungenge kuko ni indwara ikunze kuvurwa igakira, yewe rimwe na rimwe ishobora kwikiza hatagombye y’uko hari imiti umuntu afata.”
Ariko nanone yasabye umuntu wese wumva afite ibicurane kwihutira kujya kwa muganga, kugira ngo basuzume niba arwaye ibicurane bisanzwe cyangwa arwaye Covid-19.
Yavuze kandi ko n’uwo basanga arwaye Covid-19, atagira impungenge kuko ngo hari imiti yagaragaye ko ifite ubushobozi buyivura kandi igakira neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|