Perezida wa Amerika Joe Biden asanga nta Guma mu Rugo ikenewe kubera Virusi ya Omicron

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika , Joe Biden yavuze ko kugeza ubu nta guma mu rugo ikenewe muri Amerika, kuko asanga iyo virusi abantu bashobora kuyirinda mu gihe bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza.

Kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, Perezida Biden yavuze ko Virusi ya ‘Omicron’ ihangayikishije ariko atari impamvu yo gutuma abantu bagira ubwoba. Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe iyo Virusi igaragaye mu Majyruguru y’Amerika.

Yavuze ko atabona ko ubu hakenewe kuba bashyirwaho gahunda ya guma mu rugo, mu gihe abantu bikingije kandi bagakomeza kwambara agapfukamunwa.

Hari abantu bamaze kwandura iyo virusi ya ‘Omicron’ bagaragaye muri Canada, kandi kugeza ubu, ngo Amerika yamaze guhagarika ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu umunani by’Afurika.

Hari kandi Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, aho iyo Virusi yagaragaye bwa mbere, we uvuga ko nubwo umubare w’abandura iyo Virusi nshya ya ‘Omicron’ ariko ko " nta mpamvu n’imwe yo kugira ubwoba".

Minisitiri Joe Phaahla,yagize ati " Aha twigeze kuhagera mbere ," ibyo ngo akaba yibutsaga virusi ya ‘Beta’ nayo yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu Kwezi k’Ukuboza 2020.

Ibyo Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo yavuze nyuma y’uko ibihugu bitari bicye, byafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo zigana n’iziva muri Afurika y’Amajyepfo na Afurika y’Epfo irimo, ariko Afurika y’Epfo yahise yamagana uwo mwanzuro isaba ko wavaho.

Ku rundi ruhande ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko iyo virusi nshya ‘Omicron’ ari virusi iteye impungenge kuko ngo yandura cyane kurusha izindi, kandi ko hari ibyago byinshi by’uko uwayanduye aba ashobora kongera kuyandura ugereranyije n’uko bimeze ku zindi virusi zatambutse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka