Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamusanzemo COVID-19, ariko ngo nta bibazo by’ubuzima afite ndetse ngo akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe mu gihe arimo kwitabwaho.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni
Perezida Yoweri Kaguta Museveni

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Diane Atwine, yagize ati “Uyu munsi...Perezida bamusanzemo COVID-19. Ni nyuma y’uko yari amaze kugaragaza ibimenyetso birimo ibisa n’ibicurane. Ariko ameze neza kandi akomeje akazi ke nk’uko bisanzwe mu gihe arimo guhabwa ubuvuzi.”

Mu masaha ya kare ku wa Gatatu nyuma y’uko yari amaze kugeza ijambo ku banyagihugu mu mbuga y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Museveni w’imyaka 78, yabaye nk’uhishurira abantu ko ashobora kuba yaranduye COVID-19, avuga ko mu gitondo yumvise asa n’urwaye ibicurane hanyuma agasaba ko bamupima COVID-19.

Museveni yavuze ko ibipimo bibiri cyangwa bitatu bya mbere bafashe byari byagaragaje ko ari muzima ari yo mpamvu yakomeje gusaba ko bafata ibindi bipimo.

Museveni yagize ati “None rero ubu nanjye nagezweho na corona kandi ndi hano. Ni yo mpamvu mwabonye ko naje mu modoka itandukanye n’iya Mama”, aha yavugaga kuri Janet Museveni wari wamuherekeje ku Nteko Ishinga Amategeko.

Igihe COVID-19 yari ifite ubukana ku isi hose, Uganda yari mu bihugu bya Afurika byari bifite ingamba zikaze zo kuyirinda harimo guma mu rugo, gufunga amashuri n’ibikorwa by’ubucuruzi, gufunga imipaka n’izindi ngamba.

Ibikorwa byongeye gusubukurwa byose hamwe muri Gashyantare 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka