OMS iravuga ko muri uyu mwaka Malaria yakajije ubukana kurusha mu mwaka ushize

Mu gihe tariki ya 25 Mata isi yose izirikana ku bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Malaria, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko muri uyu mwaka wa 2020 umubare w’abahitanwa na Malaria uzazamuka ukagera ku bihumbi magana arindwi (700.000).

Malaria ikwirakwizwa n'imibu
Malaria ikwirakwizwa n’imibu

Uyu mubare ni munini ugereranyije n’uko mu mwaka wa 2018 abazize Malaria bari ibihumbi 450, abagera kuri miliyoni 228 bakaba barayirwaye ku isi yose. Muri aba banduye ndetse n’abapfuye, abagera kuri 94% ni abo mu bihugu bigize umugabane wa Afurika.

Dr Matshidiso Moeti uhagarariye OMS muri Afurika avuga ko ibihugu bya Afurika bigomba kwita kuri gahunda zo kurwanya Malaria, n’ubwo byinshi bihugiye mu kurwanya COVID-19. Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yagize ati: “Ni ngombwa cyane ko twakomeza kwita ku ngamba zo kurwanya malaria, ntitugomba gusubira inyuma kandi twari tugeze kure”.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe ingamba zikomeye zo kurandura Malaria, aho mu myaka itatu ishize, abahitanwa na Malaria bagabanutseho 60%.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi, ukuriye ishami ryo kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, kuwa 22 Mata 2020, yavuze ko no muri ibi bihe bya COVID-19, ibikorwa byo kurwanya Malaria bitahagaze.

Avuga ko mu ngamba bafashe harimo gahunda yo gutanga inzitiramibu buri nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu ku bantu bose, ndetse n’izihabwa ibyiciro bizahazwa cyane na Malaria birimo abagore batwite n’abana bo munsi y’umwaka, bazihabwa uko baje ku bipimo kwa muganga.

Avuga kandi ko hari gahunda yo gutera imiti yica imibu imbere mu nzu mu turere turimo malariya nyinshi, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo kuko ari ho hihariye 70% by’iyo ndwara mu gihugu cyose. Abaturage bagize ibyago byo kwandura malariya bavurwa hakiri kare, ahanini bavuwe n’abajyanama b’ubuzima kuko babari hafi, imibare ikaba yerekana ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, abarwayi hafi 57% bavuwe n’abajyanama b’ubuzima, ari byo bigabanya impfu na malariya y’igikatu.

Ku itariki ya 10 Werurwe 2020, hatangijwe igeragezwa rizamara amezi 6, kuri gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo, ahanini mu bishanga, hifashishijwe utudege duto tutagira abadutwara (drones), igikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Rugende, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Byinshi mu bihugu bya Afurika bizahazwa na Malaria cyane bitewe n’ubukene, kuko biba bitegereje inkunga iva mu bihugu by’amahanga gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka