OMS iravuga ko Covid-19 iri kuba mbi kurushaho

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riravugako icyorezo cya covid-19 kiri kurushaho kuba kibi ku isi hose nubwo ibihugu biri koroshya ingamba zo kugikumira.

Umuyobozi wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko nubwo mu Burayi bisa n’aho byoroshye, ku isi hose biri kuba bibi kurushaho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Habonetse abarwayi bashya barenga 100,000 mu minsi 10 ishize. Ejo hashize imibare y’abarwayi bashya yarenze 136,000”.

Yavuze ko kuri iyi mibare, abarenga 75% babonetse mu bihugu 10 byo muri Amerika no muri Aziya y’Amajyepfo.

Dr. Tedros yagaragaje impungenge zihari mu bihugu bifite abarwayi bakize ariko basubira mu buzima busanzwe, kuko abenshi ku isi bafite ibyago byo kubabakongera bakandura.

Ati “Turacyari mu mezi atandatu ya mbere y’icyorezo, ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo gusubira mu buzima busanzwe”.

Ku myigaragambyo imaze iminsi iri kuba yatewe n’urupfu rwa George Floyd, umugabo w’umwirabura wishwe n’umupolisi w’umuzungu tariki 25 Gicurasi muri Minneapolis (Leta zunze ubumwe za Amerika), umuyobozi wa OMS yasabye abigaragambya ko bagomba kwirinda.

Ati “OMS ishyigikiye uburenganzira bwa muntu bungana kandi irwanya ivangura iryo ari ryo ryose rishingiye ku ruhu”.

Arakomeza ati “Turasaba ko imyigaragambyo yose iri gukorwa ku isi hose yakorwa mu mutekano, aho bishobotse hose hagasigara metero imwe hagati y’abantu, gukaraba intoki kenshi ndetse no kwambara udupfukamunwa mu gihe mugiye kwigaragambya. Mugume mu rugo mu gihe murwaye ndetse muhamagare abaganga”.

Icyorezo cya covid-19 kimaze kwica abarenga 403.000 ku isi kuva cyamenyekana mu Gushyingo mu Bushinwa. Abarenga miliyoni zirindwi bapimwe mu bihugu 196 nkuko bitanganzwa na OMS. Nyuma yo gukwirakwira muri Aziya, Uburayi kuri ubu imibare myinshi iri kugaragara ku mugabane wa Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko mbona nawe atambaye agapfukamunwa? ESE arashaka ko dusubira mubuzima bwo kuguma murugo atanatanga igihe nibura tuzamaramo?

olivier yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Ingamba zokwirinda covid19 zikwiye kubahirizwa kd hakonjyerwa imbaraga nahubundi ntaho izajya kbx iturimo Imana irenjyere abatuye Isi

Irizabimbuto Diane yanditse ku itariki ya: 10-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka