OMS iramara impungenge abavuga ko inkingo zatanzwe zitabasha guhangana na ’Omicron’

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko inkingo zisanzweho zifite ubushobozi bwo kurinda ko Covid-19 iba igikatu (ikaze), ku bantu banduye ubwoko bushya bwayo bwihinduranyije bwa Omicron.

Ni nyuma y’uko ibipimo bya mbere byo muri ’laboratoire’ yo muri Afurika y’Epfo kuri ubu bwoko bushya bwa Covid-19, biciye amarenga ko bushobora kudakorwaho byuzuye n’urukingo rwa Pfizer.

Abashakashatsi bavuga ko habayeho ‘kugabanuka cyane’ ku kuntu ubwirinzi butangwa n’urwo rukingo buca intege ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Dr Mike Ryan ukuriye ubuvuzi bwihutirwa muri OMS yavuze ko nta kimenyetso gihari kigaragaza ko Omicron yashobora gucika inkingo kurusha andi moko ya Covid yihinduranyije.

Dr Ryan yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ati "Dufite inkingo zitanga umusaruro mwinshi cyane, zagaragaje ko zishoboye amoko yose ya Covid-19 kugeza ubu, ku bijyanye n’uburwayi bw’igikatu n’ikigero cy’abashobora kurembera mu bitaro, kandi nta mpamvu ihari yo kwitega ko bitazamera gutyo kuri Omicron”.

Yavuze ko amakuru y’ibanze aca amarenga ko Omicron idatuma abayanduye baremba cyane kurusha abanduye Delta cyangwa andi moko ya Covid-19 yihinduranyije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka