OMS irahamagarira ibihugu by’Afurika kugumishaho ingamba zikaze zo kwirinda Coronavirus

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryahamagariye ibihugu by’Afurika kutirara ngo bikureho ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, kabone nubwo bimwe na bimwe biri mu ntangiriro zo gukuraho gahunda ya #GumaMuRugo.

Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS ishami rya Afurika
Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS ishami rya Afurika

Ibihugu byo muri Afurika bimwe byashyizeho gahunda ya guma murugo ikorwa igice, mu bindi ikorwa mu buryo bwuzuye hagamijwe gukumira covid-19.

Mu itangazo ryasohowe na OMS kuwa Kane tariki 30 Mata 2020, yibukije ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zigomba gukomeza zigakazwa.

Impamvu nta yindi ngo ni uko zagize akamaro gakomeye, kuko zagabanyije umuvuduko w’ikwirakwira ry’iki cyorezo, ariko nanone bikaba byaragize ingaruka zigaragara ku buzima bw’abaturage nk’uko byavuzwe na Dr. Matshidiso Rebecca Moeti, Umuyobozi wa OMS muri Afurika.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko za Guverinoma nizikuraho burundu ingamba zo kwirinda Coronavirus mu buryo buhutiyeho, bizateza ingaruka zikomeye, bityo ibyagezweho mu kwirinda iki cyorezo bikaba impfabusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oya. Gahunda ya OMS ni ugukubita hasi ubukungu bwa Afurika bitwaje Covid-19.

AA yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Kuba ibikorwa bimwe na bimwe byaremerewe gukora nukugira ngo ubukungu bwigihugu butarushaho guhungabana ndetse nabaturage bakicwa n’inzara,gusa icyifuzo cyanjye nuko leta yareba akayabo idutangaho iyo twanduye covid-19 noneho ikadufasha kwirinda itworohereza mukugura kuri make za kandagira ukarabe na sanitizer kuko ibiciro biriho kugurishwa ntibyemerera rubanda rugufi kubibona kandi arirwo rushobora kwandura cyane kuko bakubitiriza hirya no hino bashaka imibereho,rwose sanitizer ishyirwe mubwoko bwimiti tugura dukoresheje mutuelle kuri za pharmacy cg se habeho nkongerere ya leta nubundi ntako itatugira.Murakoze

Ntwali yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka