Nyuma yo kuvanwa aho bari batuye mu kagari ka Cyanyirankora, uyu muryango wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Kivu, bahamara amezi ane ubundi babajyana kubacumbikisha mu nzu iri ku kigo cy’abapadiri hafi y’umurenge wa Kivu kugira ngo babanze basukure inzu uwo muryango wabagamo mbere.
N’ubwo uyu musaza avuga ko we n’abo mu muryango we bari bararwaye amavunja, avuga ko nta mwanda warangwaga mu rugo iwe ahubwo ari mukuru we wari warayamuroze.
Ati: “Rwose nkiri no muri nyakatsi ayo mavunja ntiyigeze angeraho, ni mukuru wanjye witwa Sebashi wari warayanterereje. Bijya gutangira abana barabanje baterwa n’amavunja, baravurwa barakira, bagarutse mu rugo amavunja ava iyo yari yaragiye yose, ari njye, umugore n’abana twese aradufata, ku buryo hose ntaho atageraga no mu nkokora”.

Uyu muryango ugiye kumara umwaka mu icumbi urasaba gusubizwa mu nzu yawo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kivu buvuga ko igihe kitaragera kubera ko bukirimo gusana iyo nzu ngo itazongera kugarukamo amavunja.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivu Alfred Ruhumuriza avuga ko ikibazo cy’isuku nke mu rugo kwa Gasimba ari nacyo cyamuteraga ayo mavunja.
Ati “Icyo twabanje kumukorera ni ubutabazi bw’ibanze, ari bwo kumwimura muri uwo mwanda, tugasana inzu ye, tukamuvuza, n’ibindi kandi ibyo byarakozwe ikibazo cy’amavunja ubu cyarakemutse. Ikindi rero ubu turi gusana inzu ye ariko ntirarangira kugirango abone kuyisubiramo”.
Ku kibazo cy’uko umuryango wa Gasimba ngo wicwa n’inzara kubera ko aho ucumbikishijwe ari kure y’isambu bahingamo, uyu muyobozi avuga ko ngo atari byo, kuko ngo ubuyobozi bwamushakiye isambu hafi y’aha acumbikiwe bakaba kandi ngo baramuhaye imbuto ndetse n’ifumbire kugirango ahinge.

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko abagize uyu muryango bashakiwe imirimo bakora ibaha amafaranga kugirango bashobore kwibeshaho.
Ati “Uretse kumuvuza no kumusanira inzu, twanamushyize muri VUP, arakora agahembwa. Umugore we twamuhaye akazi ko gukubura agasoko ko mu Kajwangari, akahakura ibyo kurya, kandi n’iyi sambu twamuhaye ni nayo nini ni nayo yera kurusha ayo asanganywe ku Cyanyirankora”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivu kandi buvuga ko uyu muryango wa Gasimba ukwiye kwegerwa ukaganirizwa, kuko ngo abawugize bumva ko bakwiye kwiyicarira ubuyobozi bukaba aribwo bubagenera ibibatunga.
Gasimba Emmanuel abana n’umugore we ndetse n’abana batatu mu cyumba kimwe ari nacyo kirimo ibikoresho bakoresha mu rugo.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|