Nyanza: Umwe yitabye Imana abandi 56 bajyanwa mu bitaro bazize ikigage

Abantu 56 bakomoka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza tariki 4/01/2014 bagejejwe mu bitaro by’aka karere baribwa mu nda ku buryo bukomeye ndetse n’umwe muri bo amaze gupfa ngo bitewe n’ikigage banyoye mu birori byo kwishimira umunsi mukuru w’Ubunane bwabaye tariki 01/01/2014.

Umwe muri bo witwa Mushimiyimana Emmanuel w’imyaka 17 y’amavuko yitabye Imana tariki 2/01/2014 abandi basigara baruka bakanacibwamo ku buryo buteye inkeke.

Amakuru aturuka mu murenge wa Muyira aravuga ko abaturage bose banyoye kuri icyo kigage harimo na Ntagishyika Augustin ariwe nyir’urwo rugo cyanywerewemo kimwe n’umuryango we bazanwe mu bitaro bya Nyanza bagaragaza ibimenyetso byo gucibwamo no kuruka.

Icyakora ngo uwihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi agahumanya icyo kigage banyoye ku bunani yakomeje kubabera urujijo kuko mu bagaketswe ari nyir’urwo rugo n’umuryango we bose bararembye akaba ariyo mpamvu bavuga ko cyahumanyijwe n’undi muntu utaramenyekana.

Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza bazira kunywa ikigage gihumanyije.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bya Nyanza bazira kunywa ikigage gihumanyije.

Ubwo batangiraga kumererwa nabi cyane abaturage banyoye kuri icyo kigage baherewe ubutabazi bw’ibanze ku kigo nderabuzima cya Nyamure ariko ibintu bikomeje kuzamba boherezwa mu bitaro bya Nyanza aho tariki 4/01/2014 bari abantu 56 bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Muyombana Déo umukuru w’umudugudu wa Bugina icyo kigage cyanywerewemo avugana na Kigali Today yatangaje ko ingo nyinshi zo muri uwo mudugudu zafunze imiryango kubera ubwo burwayi bwatumye bene zo bajyanwa mu bitaro.

Yagize ati: “Ikigage biracyekwako cyahumanyijwe gitetswe cyangwa amasaka yacyo akaba ariyo yakumanyijwe kuko n’uwakinyoyeho kitarajyamo umusemburo nawe yafashwe no kuruka anacibwamo”.

Uyu muyobozi w’umudugudu nawe urwarije abo mu muryango we mu bitaro bya Nyanza akomeza avuga ko iki gikorwa cyihishwe inyuma n’umugizi wa nabi washakaga koreka umudugudu wose ku munsi mukuru w’Ubunani bw’umwaka wa 2014.

Ati: “N’uko Imana yakinze ukuboko benshi baba barahitanwe na kiriya kigage kuko mu gihe twari tukijijinganya umwe yahise atuvamo arapfa”.

Abaforomo bo mu bitaro bya Nyanza bakomeje kwitaho iyo mbaga y’abaturage bafashwe n’ubwo burwayi baganira na Kigali Today bavuze ko bafite icyizere ko baza gukira.

Dr Guaillain Lwesso umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyanza ku murongo wa telefoni ye igendanwa twavuganye nawe arimo kujya aho ibyo byabereye ngo hafatwe icyo kigage gipimwe maze hamenyekane niba koko cyari gihumanye.

Mu karere ka Nyanza ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ubunani tariki 01/01/2014 hirya no hino hakomeje kuvugwa benshi mu bahumaniye mu biribwa bahawe ndetse n’ibyo banyoye kuko mu murenge wa Nyagisozi muri aka karere umukobwa witwa Niyigena Beatha nawe yitabye Imana tariki 02/01/2014 hakekwa ko ibiryo yazimaniwe n’inshuti ye yaba yarabihumanyije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko kuki abantu bananirwa kwishimira ko Imana abongereye ubuzima ahubwo bakishimira kubuvutsa abandi ubuzima.Mana nkweretse iyo mbaga iri mu bitaro bya Nyanza uyikize.

François yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

ariko izi nzoga , ibigage, bikoranye umwanda, polisi yagakajije ingamba byakaga bakabihiga bukware kuko birayogoza mugiturage, kuko izi nzoga zimaze gufata indi , ntera uburyo zikorwa, biteye inkeke, nikibazo cyo guhagurukirwa . gusa nizera polisi yigihugu, kandi nabaturage twakagombye kuyifasha, kuko nitwe tuba twigirira twirindira ubuzima bwacu nubwabacu, ndetse nabaturanyi! kuko ntiwakifuza gusigara kumusozi wenyi abaturanyi bashije ngo uranga kwiteranya kubatanga kubuyobozi ko bakora inzoga zica!

kambari yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka