Nyanza: Malariya ikomeje kwiyongera aho kugabanuka
Imibare itangwa n’ibitaro by’akarere ka Nyanza ikanemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere irerekana ko uburwayi bwa malariya bukomeje kuza ku isonga, aho abafatwa nabwo bageze ku gupimo cya 51.2% by’abaturage baje bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro by’akarere muri uyu mwaka wa 2014.
Kubera ubwiyongere by’iyi ndwara ya Malariya ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwageze aho busaba ubuvugizi ku basenateri bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibibazo by’abaturage ubwo basuraga aka karere kuri uyu wa gatanu tariki 10/10/2014.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Kambayire Appoline asaba aba basenateri ubuvugizi yagize ati “Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi mu bice bimwe na bimwe by’akarere ka Nyanza hakongera guterwamo umuti urwanya indwara ya Malariya”.

Ibice byinganjemo iyi ndwara ya Malariya ari nabyo bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ni ibiherereye mu gace k’amayaga mu mirenge ya Busoro, Muyira, Ntyazo na Kibirizi.
Ngo impamvu muri aka gace hakomeza kumvikanamo uburwayi bwa Malariya ahanini ni uko baturiye ibishanga bihingwamo umuceri maze imibu ikabyarikamo.
Ikindi gituma uburwayi bwa Malariya butagabanuka mu baturiye iyi mirenge ngo ni uko bagira imyumvire idahwitse mu birebana n’ikoreshwa ry’inzitiramibu.
Amakuru atangwa na bamwe mu bajyanama b’ubuzima muri kariya gace avuga ko inzitiramibu baherutse guhabwa bamwe bazikoresheje mu byo zitaganewe, hamwe ugasanga zimanitse mu ntoki abandi bazanitseho imyumbati.
Imibare ya vuba yafashwe kuva tariki 29/09 kugeza tariki 05/10/2014 yerekana ko abantu 2957 bapimiwe mu bitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima bibishamikiyeho babasanzemo indwara ya Malariya, bikaba aribyo byerekana ko iyi ndwara ifite ubwiyongere bukabije mu karere ka Nyanza.
Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse wari uyoboye bagenzi be mu ruzinduko barimo mu karere ka Nyanza kimwe nabo bari kumwe, bijeje ubuyobozi bw’akarere kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo hacike burundu iyi ndwara ya Malariya ikomeje kugaragaza ubwiyongere aho kurandurwa mu buryo bwa burundu.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|