Nyanza: Akarere kagiye kurwana no kugabanya indwara ya Malariya
Nyuma y’ubwiyongere bw’indwara ya Malariya buteye inkeke mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyanza, hashyizweho ingamba z’ubukangurambaga buhuriweho n’umuryango Imbuto Foundation buzakorerwa mu mirenge yose igize aka karere.
Ubu bukangurambaga buteganyijwe gutangira tariki 18/11/2014 buzahera mu murenge wa Ntyazo, umwe mu mirenge igaragaramo ubwiyongere bw’indwara ya Malariya, hanyuma busorezwe tariki 05/12/2014 mu murenge wa Mukingo, nk’uko Kankindi Marguerite, umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyanza abivuga.
Akomeza avuga ko ubu bukangurambaga buzibanda kugukangurira abaturage kwirinda indwara ya Malariya baryama mu nzitiramibu, dore ko mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyanza abaturage badohotse ku kuryama mu nzitiramibu ahubwo bazikoresha mu byo zitagenewe.

Ibi ngo ni bimwe mu bintu biri gutuma uburwayi bwa Malariya bwiyongera cyane cyane mu gice cy’amayaga kibarizwamo imirenge ya Kibilizi, Busoro, Muyira na Ntyazo yo mu karere ka Nyanza.
Mu mezi make ashize imibare igaragaza ubwiyongere bw’iyi ndwara ya malariya mu karere ka Nyanza yerekanye ko mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi, 2014 abaturage bangana na 2957 bapimiwe ku bigo nderabuzima bitandukanye basanzwemo uburwayi bwa Malariya.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Kambayire Appoline ari nawe dukesha iki cyegeranyo, yavuze ko ubu bwiyongere bukabije bityo ko hagiye gushyirwa ingufu mu kurwanya ubwiyongere bw’iyi ndwara ya Malariya.
Muri ubu bukangurambagta kandi abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kujya bakora icyegeranyo aho bayobora cyerekana impamvu y’ubwiyongere bw’iyi ndwara ya Malariya kugira ngo ishobore kurandurwa ihinduke amateka mu myaka iri imbere.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|