Nyamasheke: Indaya 193 zikeneye gahunda zo kwirinda SIDA n’imbyaro zitateganyijwe

Abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke barasabwa kubireka ahubwo bakibumbira mu bikorwa by’iterambere, abo umubiri wabo wananiye bagakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda no kurinda ababagana, ariko kandi bakirinda no gutwara inda zitateganyijwe.

Ibi byasabwe na Depite Mporanyi Theobald, ubwo kuri uyu wa kane, tariki 28/03/2013 yari mu nama yahuje abashinzwe kwita ku bakora umwuga w’uburaya mu karere ka Nyamasheke ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye muri iyi gahunda.

Akarere ka Nyamasheke kabarurwamo indaya (zizwi) 193. Aba bagore n’abakobwa bakora umwuga wo kwicuruza babarirwa mu matsinda y’abafite ingorane kurusha abandi, by’umwihariko ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA kuko abenshi muri bo iyo bakora uwo mwuga wo kwigurisha mu buryo bw’imibonanao mpuzabitsina batajya bakoresha uburyo bwo kwirinda nk’agakingirizo.

Bamwe mu bahagarariye Indaya zo mu karere ka Nyamasheke.
Bamwe mu bahagarariye Indaya zo mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, abenshi mu ndaya zakoreweho ubushakashatsi zagaragaje ko gukora umwuga w’uburaya ari “amaburakindi”. Bishatse kuvuga ko abenshi muri izi ndaya zibiterwa n’ubukene.

Mu nama yahuje abahagarariye indaya, ubuyobozi ndetse n’abafatanyabikorwa baharanira kubungabunga ubuzima bw’izi ndaya, bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo gushyiraho gahunda z’ibikorwa by’iterambere kugira ngo aba bagore babone ibyo bakora, bave mu buraya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yasabye inzego zose kugira uruhare kugira ngo abakora uyu mwuga babashe kurindwa icyorezo cya SIDA.

Depite Mporanyi Theobald asaba ko Indaya zakwirinda SIDA kandi zikirinda kubyara abana batateganyijwe.
Depite Mporanyi Theobald asaba ko Indaya zakwirinda SIDA kandi zikirinda kubyara abana batateganyijwe.

Madame Gatete asaba ko hakwiriye kujyaho gahunda zifatika zifasha abakora uburaya kubona uburyo bwo kwirinda, by’umwihariko agakingirizo bajya bakoresha mu rwego rwo kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Akarere ka Nyamasheke gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako biyemeje gukora ibishoboka kugira ngo uyu mwuga w’uburaya ucike kandi nubwo bitashoboka ko bihagarara, habeho uburyo ababikora birinda bakanarinda ababagana kandi ku buryo abazabikora batazabikora ku bwo kubura imibereho, ahubwo “wenda bazabikore kuko imibiri yabo yabananiye”.

Depite Mporanyi Theobald wo mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza n’Iterambere (RPRPD) asanga umubare w’indaya zibarurwa mu karere ka Nyamasheke ugera ku 193 uri hejuru, ku buryo mu kiganiro yatanze yagaragaje ko bakwiriye kwirinda icyorezo cya SIDA ariko kandi hakabaho no kwirinda kubyara muri ibyo bikorwa byo kwicuruza bakora.

Inzego zose zirasabwa guharanira icyarandura uburaya, ariko n'abakibutsimbarayeho ntibitwaze ko ari 'amaburakindi'.
Inzego zose zirasabwa guharanira icyarandura uburaya, ariko n’abakibutsimbarayeho ntibitwaze ko ari ’amaburakindi’.

Depite Mporanyi avuga ko mu gihe umuntu abyariye muri ibi bikorwa byo kwicuruza umubiri, dore ko we atemera ko ari umwuga, bitera ingorane z’imiberreho ku bana bavukiye muri izo ngeso kandi bikaba byaba inzitizi ku iterambere n’icyerekezo u Rwanda rwihaye.

Iyi gahunda yo gushaka umuti w’uburaya hategurwa ibikorwa by’iterambere abakora uyu murimo wo kwicuruza bakwibumbiramo mu gihe baburetse ndetse n’abo umubiri wabo wananiye bakabona udukingirizo yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku nkunga ya UNFPA.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka